Mu Kagari Ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera haherutse kubera umuhango wo guhemba nyiri inyubako yitwa Nyarutarama Plaza kubera ko uburyo yubatswe bwasuzumwe basanga bwita ku bidukikije.
Nyiri iyi nyubako si umuntu runaka ahubwo ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwizigamire kizwi nka Rwanda Social Security Board ( RSSB).
Ikorerwamo n’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA.
Iyi nyubako yubatswe k’uburyo ikoresha ingufu z’amashanyarazi zihagije kandi ikagira izindi ibika zingana na 15% by’izo icyenera ku mwaka.
Ingufu iriya nzu yizigamira ku mwaka zingana na 184, 515 kWh.
Ikindi ni uko amazi akoreshwa muri iriya nyubako ari amazi ahagije ariko nayo hakirindwa ko asesagurwa.
Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Singapore kizobereye mu gucunga uko muntu akoresha ingufu kamere mu buzima bwe bwa buri munsi bwasanze inyubako Nyarutarama Plaza ikoze k’uburyo yizigamira amazi angana na metero kibe 1,182 ku mwaka.
Iki kigo cyo muri Singapore kitwa Building And Construction Authority.
Gitanga igihembo kiswe BCA-Singapore Green Mark Award.
Mu bugenzuzi bw’abahanga bo muri iki kigo kandi, basanze ikoranabuhanga inzu Nyarutarama Plaza yubakanywe rituma igabanya ibyuka bya carbon bihumanya ikirere bingana na toni 96,26 ku mwaka.
Igihembo RSSB yahawe ni icyemezo cy’uko kubaka iriya nyubako byakozwe hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga agenga imyubakire irengera ibidukikije.
Ni igihembo kirimo n’icyemezo cy’uko ibyo RSSB yakoze mu kubaka iriya nyubako byemewe ku isi hose.
Abakigeneye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bise kiriya cyemezo Green Mark Certification Award.
Abatanga igihembo The BCA Green Mark awards babikora bagamije gutera akanyabugabo abubatsi kugira ngo bibuke kubaka inyubako zizakoreshwa mu buryo burondereza ingufu kamere abantu b’ubu hamwe n’abazabakomokaho bazakenera igihe cyose bakiri ku isi.
Kiriya gihembo kigenewe ibigo bya Leta, abikorera, amashyirahamwe y’abubatsi n’abandi bakora uko bashoboye bakubaka inyubako zita ku bidukikije.
Gutanga iki gihembo byatangiye mu mwaka wa 2008, bitangizwa ku gitekerezo cy’abahanga bo muri Kaminuza nkuru ya Singapore yitwa National University of Singapore, UNS.
Abahanga bo muri iyi Kaminuza n’abanyeshuri bayigamo biyemeje gukora k’uburyo nta mwuka wanduye na mucye izaba uturuka muri iriya Kaminuza ngo ujye mu kirere.
Ni umushinga bise Carbon Neutral campus ugomba kuzaba wagezweho bitarenze umwaka wa 2030.
Tugarutse ku byerekeye inyubako ya Nyarutarama Plaza, ni ngombwa kwibuka ko mu mishinga u Rwanda rufite harimo numaze igihe kirekire wo gutuma rutera imbere mu ngeri nyinshi nk’uko bimeze kuri Singapore.
Abahanga bo muri Singapore nibo bahawe akazi ko gukora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kivuguruye, iki gishushanyo mbonera kikazaha abatuye Kigali aho bagomba gutura, kandi buri wese agatura ahajyanye n’ubushobozi bwe.