Inyubako ‘Ziteye Nk’Ibigega’ Mu Mishinga Ikomeje Kuzamurwa Ku Kiyaga Cya Kivu (Amafoto)

Abakunda gusohoka cyangwa bakenera ahantu ho kuruhukira hafi y’amazi, mu minsi mike bagiye kubona inyubako igezweho mu Karere ka Karongi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, irimo kubakwa na Croix Rouge y’u Rwanda.

Ni ahantu hagizwe n’inzu umunani zifite ishusho y’uruziga ku buryo benshi bazigereranya n’ibigega hambere Abanyarwanda bahunikagamo imyaka kuko zisa n’izifite inkingi zihagazeho. Zirimo enye zigeretse rimwe n’izindi enye zisanzwe, zo mu bwoko bwa ‘bungalow’.

Ni umushinga urimo kubakwa mu buryo Croix Rouge yiyemeje bwo kwishakamo amafaranga ikoresha mu gufasha abababaye, aho guhora iteze amaso abaterankunga.

Gakwandi Antoine ukurikirana uyu mushinga yavuze ko bashaka gutunganya ahantu hagezweho ba mukerarugendo bazajya baruhukira, bakagubwa neza ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

- Advertisement -

Ati “Inyubako zacu zifite isura y’uruziga nk’uko bamwe baza bakavuga bati ibi ni ibigega, ni iki, mu muco nyarwanda n’ubundi izi nyubako zahozeho, n’uwakoze igishushanyo cyazo twari twagerageje kurebera mu muco nyarwanda nk’uko twari dusanzwe dufite inzu za Kinyarwanda, gusa twe zikoze mu buryo bugezweho kuko ntabwo dusakaje ibyatsi.”

Ni umushinga watangiye muri Nzeri 2020, biteganywa ko icyiciro cya mbere kizarangira muri Gicurasi, abantu bagatangira kuhasura baharara, mbere y’uko hatunganywa kurushaho mu cyiciro cya kabiri.

Gakwandi yakomeje ati “Tuzakora na parikingi aho umuntu yaparika imodoka ye, tukazanatunganya inyuma, ubusitani, aha hepfo ku mazi, noneho mu cyiciro cya kabiri hazaza etaje nini n’izindi nyubako enye ziri haruguru.”

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda Mukandekezi Françoise yavuze ko ari umushinga barimo gukora kugira ngo uyu muryango ukomeze kubona amikoro ukeneye, kugira ngo ukomeze kugira uruhare mu gufasha abababaye kurusha abandi.

Igitekerezo ni uko muri buri karere bahagira igikorwa kibyara inyungu, kugira ngo buri komite ya Croix Rouge ijye ibona ubushobozi ikoresha aho gutegereza ubuturutse ku cyicaro gikuru cyangwa se guhanga amaso amahanga.

Yakomeje ati “Kubera ko politiki y’igihugu cyacu ni uko tugomba kwigira, ntabwo wakwigira rero uhora uhanze amaso hanze kandi ak’imuhana kaza imvura ihise.“

Muri aka karere ka Karongi Croix Rouge ihafite ibikorwa bitandukanye, birimo imishinga imaze iminsi ikorwa aho hubatswe imiyoboro y’amazi ya kilometero 16, ndetse hari ingo 368 zahawe amatungo magufi yatwaye miliyoni 28 Frw harimo no kubaka ibiraro.

Mukandekezi ati “Iriya hotel rero nimara kuzura izakora ubukerarugendo kuko turi no mu karere k’ubukerarugendo, amafaranga abonetsemo n’ubundi yongere agure ya matungo mwabonye, urugero rw’ibishoboka ni umugore woroye amatungo magufi yahawe na Croix Rouge, akaba ashobora kwikorera ka nshore nunguke, akagira imashini idoda, bityo akagira indi mirimo yunganira ubuhinzi.“

Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga hubatswe ibyumba 24, mu nzu zizubakwa nyuma harimo na resitora. Icyiciro cya mbere kizaba gifite agaciro ka miliyoni 230 Frw, umushinga wose nyuma y’icyiciro cya kabiri ukazagera muri miliyoni 800 Frw.

Harimo inzu enye zigeretse, zose ziteye nk’uruziga
Izi nzu zubatswe mu buryo bugezweho
Izi nzu zubatswe ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu
Ni uku umushinga uzaba uteye umunsi warangiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version