Ibyo Wamenya Ku Mwarimu Wa Kaminuza Y’U Rwanda Basanze Yapfuye

Dr Isaïe Mushimiyimana yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Bamusanze yapfiriye mu ntebe, iwe mu Karere ka Musanze.  Yari atuye mu murenge wa Musanze muri aka karere.

Apfuye afite imyaka 48 y’amavuko. Umwe mu banyeshuri yigishaga utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko ubwo aheruka kuza kubigisha nta burwayi yagaragazaga.

Ikindi ngo yari aherutse gukora ubukwe vuba aha, kuko yabukoze hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 2020.

Nyakwigendera Dr Isaie Mushimiyimana yigishaga ubumenyi bw’ibinyabuzima bito(micro-biologie), ibi bikaba byigishwa mucyo bita Faculté ya Food Science and Technology.

- Advertisement -

Umugore we yabwiye Igihe ko yasanze umugabo yashizemo umwuka yicaye mu ntebe.

Uyu mugore ngo yari avuye gutunganyisha imisatsi atashye, abibonye nibwo yatabazaga abaturanyi n’ubuyobozi.

Mwarimu Mushimiyimana yari asanzwe yigisha mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuhinzi n’ubworozi ryitwa Institut Supérieur d’Agriculture et d’Elèvage-ISAE Busogo).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version