Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyungu Ya BK Group Plc Yiyongereyeho 24.5%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Inyungu Ya BK Group Plc Yiyongereyeho 24.5%

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 August 2022 3:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki ya Kigali yatangaje ko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2022 yungutse Miliyari Frw 28.3 Frw, bingana n’izamuka rya 24.5% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize(2021).

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko n’ubwo hari ibibazo urwego rw’amabanki rwahuye nabyo kubera COVID-19 ariko muri rusange rwazanzamutse, ubu rukaba ruri gusubira ku muvuduko rwahozeho mbere.

Banki ya Kigali niyo Banki nyarwanda nini kurusha izindi.

Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu mikorere ya BK mu  gihembwe cya mbere cya 2022, Umuyobozi ushinzwe imicungirwe y’ifaranga witwa Nathalie Mpaka yavuze ko ikigo akorera gikomeje gukora neza.

Iyi Banki ivuga ko inyungu rusange yayo yose yazamutse ku kigero cya 8.0%  igera kuri Miliyari 92.7 binyuze mu kwishyura neza imyenda yahawe abakiliya.

Igipimo cyo cyo kuyishyura cyazamutseho 10.3% ni ukuvuga Tiriyari Frw1.1

Inyungu iyi Banki yabonye yazamutse nanone ku kigero cya 36.% biturutse ku mafaranga yabikijwe n’abakiliya yazamutseho Tiriyari Frw 1.0 ni ukuvuga inyongera ingana +19.6%.

Ibi bigaragara, iyi mikorere myiza ya Banki ya Kigali no mu mwaka wa 2020/2021 yaragaragaye.

Icyo gihe imari yayo yazamutse ku kigero cya 3% nk’uko yabitangaje mu mwaka wa 2021.

Inyungu yayo mu mwaka wa 2020 yazamutse 3% igera kuri miliyari 38.4 Frw, zivuye kuri  miliyari 37.8 Frw icyo kigo cyungutse mu mwaka wa 2019.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Diane Karusisi yatangaje ko n’ubwo umwaka wa 2020 warimo ibibazo byinshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bategekwa kuguma mu ngo, Banki zo zitigeze zifunga.

Gusa kuba ibikorwa bibyara inyungu byarahungabanye, byagize ingaruka ku ntego iki kigo cyari cyihaye mbere.

Karusisi yagize ati “Ariko byose tubishyize hamwe, Banki yashoboye kugira inyungu itari nk’iyo twari twiteze mbere y’iki cyorezo, kuko twari twiteze ko uyu munsi tubabwira ko twungutse miliyari 50 Frw, ariko uyu munsi turababwira ko twungutse miliyari 38 Frw.”

Yunzemo ko bizeye ko abanyamigabane babo babona ko Banki bashoyemo imari ikomeye, ifite imbaraga, ifite ingufu, ndetse no  mu gihe gikomeye.

BK Group Plc ibumbye ibigo bine by’ubucuruzi birimo Bank of Kigali Plc, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd.

Ifite abakozi barenga 1,262.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group Plc Nathalie Mpaka yagize ati: “Kubera ko twakomeje gukorana n’abakiliya bacu n’abakozi ba Banki cyane cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga, twabashije kugabanya ikiguzi byadutwaraga nko mu kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’ingendo n’ibindi, k’uburyo hari amafaranga menshi twazigamye.”

Mu mwaka wa 2020 Banki ya Kigali yatanze inguzanyo za miliyari 851.1 Frw, bihwanye n’inyongera ya 25% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Izo nguzanyo zingana na 35.7% by’izatanzwe ku isoko ry’imari kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakiliya yageze kuri miliyari 790.8 Frw.

Kugeza ubu BK Group Plc nicyo kigo k’imari kinini mu gihugu n’umutungo mbumbe wa miliyari 1304.0, bingana na 30.3% by’isoko ry’imari mu gihugu.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 Banki ya Kigali yari ifite abakiliya bato 356.200 n’abakiliya banini 26.000.

Nta byera ngo de! BK hari aho inengwa…

Hari umucuzuri witwa Yves wabwiye Taarifa ko iyi ibyiza bya BK ari byinshi ariko ko ijya igira ibibazo bya tekiniki bituma  ibyuma byayo bitanga amafaranga( ATM) bikora nabi.

Ati: “ Hari ubwo muri Week end ujya gushaka amafaranga ku mashini igasanga ntikora, ukava i Remera ukajya Kimironko ugasanga n’aho ntikora, ukahava ukajya Kicukiro ugasanga niho imashini iri gukora, ukaba utakaje amafaranga n’igihe kandi bitari ngombwa.”

Yunzemo kandi ko no kwaka inguzanyo bijya bifata igihe, bakagusaba gutegereza cyangwa gutanga ingwate ikubye inshuro nyinshi umwenda umukiliya ashaka.

Kuri we, asanga bidakwiye ahubwo umukiliya yajya yoroherezwa kubona inguzanyo kandi akitabwaho.

Yavuze ko hari Banki z’abanyamahanga zigomba kubera BK urugero mu kwita ku bakiliya kugira ngo zitazayitwara abakiliya kandi ari Banki y’Abanyarwanda.

Muri rusange, Banki ya Kigali ikora neza ariko nk’uko bamwe mu bakiliya babivuga, hari ibyo igomba kunoza kugira ngo abayiyobotse ntibazayitezukeho ngo bagane izindi z’imvamahanga.

TAGGED:AbakiliyaBankiBKInguzanyoKarusisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Bataye Uruhinja Mu Bwiherero
Next Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’u Rwanda Yagiye Muri Namibia Gutsura Umubano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?