Inzara yadutse mu bana b’Abongereza

Abana bazajya bapfunyikirwa kugira ngo babone icyo bafungura mu gitondo

Ni ubwa mbere mu mateka ya UNICEF igiye gufasha abana bo mu Bwongereza kubona ibiribwa. Inzara ivugwa mu bana b’Abongereza yatewe n’ingaruka za COVID-19.

UNICEF yatangaje ko abana b’Abongereza bo mu miryango isanzwe ifite ubukungu buciriritse izafashwa kubona ibiribwa byibura mu gitondo kugira ngo abana birirwe bafite akamuneza.

Abana bazafashwa kubona ibyo kurya ubwo bazaba bari iwabo mu biruhuko bya Noheli.

Kuva UNICEF yashingwa muri 1946 nibwo bibaye ngombwa ko itabara abana bo muri imwe mu miryango y’Abongereza bashonje.

- Advertisement -

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ryakusanyije £25,000 yo gushakira abana ibiribwa .

Abibasiwe ni abo mu gice cya Southwark, kiri mu Majyepfo y’Umurwa mukuru, London.

Abakozi ba UNICEF bavuga ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo kintu cyugarije abana kurusha ibindi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi(1939 – 1945).

Ibiribwa bigenewe bariya bana bazabibona kugeza muri Gashyantare, 2021, abana bagera 1 800 bakaba ari bo bazabihabwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version