Itangazo ku bya YouTube ry’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura ryateje sakwe sakwe!

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura( Rwanda Media Commission, RMC) rwasohoye itangazo ritavuzweho rumwe, risaba buri wese ufite urubuga rwa YouTube Channel kuyizana bakayandika. Abatemeranywa naryo bavuga ko uburenganzira bwayo[RMC] bugarukira ku banyamakuru gusa, ko idashinzwe kureba ibikorwa n’abandi batari bo.

Umunyamategeko witwa Jean Paul Ibambe wigeze gukora muri ruriya rwego yabwiye Taarifa ko mu nshingano za RMC harimo kugenzura imikorere n’ubunyamwuga bw’abanyamakuru, ko itagombye guha amabwiriza [buri wese.]

Iri tangazo ryateje sakwe sakwe
Aha ngo hagomba gusobanuka

Ati: “  RMC nk’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, ifite ububasha bwo kugenzura abanyamakuru n’ibitangazamakuru, nyamara YouTube ntabwo ari iy’abanyamakuru gusa ahubwo umuntu wese afite ububasha bwo kuba yayikoresha kandi n’amategeko y’ u Rwanda arabishimangira.”

Me Ibambe avuga ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda rivuga ko Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubwo kubona amakuru byemewe kandi byubahirizwa na Leta.

- Advertisement -

Yongeraho ko Itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda na ryo rivuga ko ‘buri wese afite uburenganzira bwo kwakira, kunyuza, cyangwa kohereza amakuru kuri interineti kandi gushyira cyangwa kohereza inkuru kuri interineti ntibisabirwa uburenganzira.’

Yagize ati: “Kuvuga ko umuntu wese ufite YouTube Chanel agomba kuyandikisha binyuranyije n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka zo guhutaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”

Me Ibambe asanga ijambo BURI WESE ritagombye gukoreshwa na RMC kuko inshingano zayo zitareba buri wese

Mugisha wa RMC ati: ‘Buri wese tuvuga ni umunyamakuru gusa’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’abanyamakuru bigenzura Bwana Emmanuel Mugisha avuga ko abumvise ijambo ‘BURI WESE’ bakumva ko havuzwe BURI MUNYARWANDA bibeshye!

Mugisha yabwiye Taarifa ko abo RMC isaba kuzuza ibyo ibasaba mu kwandikisha imbuga za YouTube ari abanyamakuru gusa  kandi ko bigamije guca akajagari mu mikorere yazo.

Ati: “ Ni ibintu twumvikanyeho n’abanyamakuru bose kugira ngo duce akajagari kuri Social media ya YouTube. Ubutumwa dutanga ni uko ibyo twavuze tubisaba abarebwa n’amategeko n’amahame y’umwuga w’itangazamakuru. Bareke kuvanga ibintu.”

Mugisha avuga ko nibikorwa uko babisabye bizafasha abafite ziriya mbuga gukora kinyamwuga, abatabikoze bakaba babikurikiranwaho kandi ababikora neza bakazajya bashakirwa amahugurwa kugira ngo batyaze ubwenge.

 

Umunyamakuru utazakurikiza iri bwiriza azaba ashaka gukora kinyeshyamba…

Emmanuel Mugisha avuga ko umunyamakuru usanzwe afite YouTube Channel akorera ho akazi ka kinyamakuru ariko ntashake kuyandikisha, icyo gihe RMC itazaba imuzi bityo akazaba akora kinyeshyamba.

Avuga ko gukora kinyeshyamba kwe bishobora kuzamuteza ibibazo kuko mu kazi ke nakoreramo ibyaha atazabona ubwunzi busanzwe bukorwa na RMC ku banyamakuru bateshutse.

Yasabye abafite ziriya mbuga kumva ko ibyo RMC ibasaba biri mu nyungu zabo.

Emmanuel Mugisha ati: ” BURI WESE tuvuga si buri Munyarwanda, ntimukitiranye ibintu!”
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version