Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye n’Umunyamabaga mukuru wa RIB ( Rtd) Col Jeannot Ruhunga ndetse na Minisitiri w’ubutabera bari i Vienne muri Autriche mu Nteko rusange ya 91 ya Polisi mpuzamahanga.
Iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Ugushyingo.
Iteranye mu gihe Umuryango uhuza Polisi Mpuzamahanga wizihiza imyaka 100 imaze ishinzwe.
Yashingiwe i Vienne mu mwaka wa 1923, kuri iyi nshuro ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Autriche witwa Gerhard Karner.
Mu gihe bazamara muri iyi nama, abayobozi bakuru ba za Guverinoma, abayobozi ba Polisi n’inzobere zaturutse hirya no hino ku isi, bazongera basuzumire hamwe ibihungabanya umutekano birimo n’ubwiyongere bw’ibyaha byambukiranya imipaka.
Itsinda ry’inzobere n’abayobozi mu nzego zitandukanye bazagaruka ku bwiyongere bw’ibyaha, ibikorwa byo guhangana n’ibihungabanya umutekano n’uburyo bitegurwa; ubufatanye bwa za Polisi n’uko ikoranabuhanga ryifashishwa n’inzego zubahiriza amategeko mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.
Bazasuzuma n’inzitizi zikigaragara mu guhangana n’ibyaha byugarije isi muri iki gihe, birimo ibyaha ndengamipaka, ibyaha byo kwangiza ibidukikije, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.