Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko u Rwanda rugiye kumurikira isi imishinga iteza imbere ibidukikije rwashoyemo binyuze mu kigega FONERWA. Muri yo harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi mu kiswe Green Gicumbi Project.
Iyo mishinga ruzayimurika mu nama y’Abakuru b’ibihugu izabera Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu, hagati y’italiki 30, Ugushyingo n’italiki 12, Ukuboza, 2023.
Iyi nama yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga, umwihariko w’inama y’uyu mwaka ukaba ari uko izanitabirwa na Papa Francis niba nta gihindutse ku ngengabihe ya Vatican.
Inzego zishinzwe ibidukikije z’u Rwanda zirateganya kuzereka abanyacyubahiro bazaba bari i Dubai ibyo ikigega Rwanda Green Fund cyakoze mu kubungabunga ibidukikije harimo n’inzu zubakiwe imiryango 100 y’abatuye Umurenge wa Rubaya n’uwa Kaniga.
Iyo midugudu yahawe ikoranabuhanga ryo kubika amazi mu bigega binini mu butaka byakira amazi y’imvura igwa ku bisenge.
Ibyo bigega nibyo abaturage bavomaho.
Izo nzu kandi zifite ubwiherero mu nzu butanga ifumbire ku buryo abatuye muri iyo midugudu babasha guhinga imboga mu bihe by’imvura no mu zuba.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko iyo mishinga izabasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko gufata amazi y’imvura bituma adateza isuri kandi ayo mazi agafatanya n’iyo fumbire mu gutuma abaturage beza imboga zigabanya imirire mibi mu bana.
Hejuru y’ibi, imisozi ihanamye y’i Gicumbi yashyizweho amaterasi, iterwaho amashyamba, icyayi, ikawa, ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka, byose bikaba ari ibirwanya isuri n’inzara.
Dr Mujawamariya agira ati : “Imwe muri iyo mihigo izamurikwa muri COP28. Ejo bundi mwakurikiranye umwe mu mishinga ya Green Gicumbi aho twatuje neza abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ubu Umunyarwanda w’i Kaniga araryama agasinzira adafite impungenge ko amazi ari bumutware.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund Teddy Mugabo Mpinganzima avuga ko mu myaka 10 icyo kigega kimaze kibayeho cyahawe agera kuri miliyoni $300 akaba yarakoreshejwe mu mishinga yo kubaka no gusana ibikorwa bishobora guhangana n’ibiza.
Bimwe muri byo hari ibiraro kuri Nyabugogo n’ahandi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihangwa rya Pariki ya Nyandungu, ubwubatsi bw’inzu zibana neza n’ibidukikije, gukora amaterasi, gutera ibiti hamwe no guteza imbere ubuhinzi.