Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Na Uganda Ziri Mu Nama I Gatuna
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Na Uganda Ziri Mu Nama I Gatuna

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2022 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava i Gatuna aravuga ko mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022 inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Uganda zahuriye ku mupaka wa Gatuna kugira ngo ziganire uko urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rwakorwa hirinzwe ubwandu bwa COVID-19.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, iriya nama yari imaze nk’iminota 20 itangiye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, itsinda riri muri iyi nama riyobowe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Lynder Nkuranga usanzwe ayobora Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu masaha ya kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Abanyarwanda bari bataratangira kwambuka ari benshi.

Umunyamakuru wa Flash witwa Tite Dusabirema yabwiye Taarifa ko kugeza  abantu bavaga mu Rwanda bari mu modoka idatwaye imizigo batamererwaga kwambuka.

Keretse bacye bari batwaye imodoka zikoreye ibintu runaka.

Inama iri kubera i Gatuna ishobora kuza kwigirwamo uko kwambuka ku baturage b’impande zombi byakorwa ariko hirindwa icyatuma hagira abanduza abandi COVID-19.

Umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda uhuza imirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna bafunguye uyu mupaka saa sita z’ijoro nk’uko byari bitaganyijwe.

N’ubwo u Rwanda rwafunguye umupaka warwo na Uganda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Bwana Alain Mukuralinda yaraye abwiye RBA ko abantu bagomba gusoma itangazo ‘bakaryumva neza.’

Ati: “ Abantu bongere basome itangazo neza, niba byaravuzwe umupaka ufungurwa ugomba gufungurwa. Ibyo abantu babyumve neza. Hari amabwiriza agomba gushyirwa mu bikorwa yo kurwanya COVID-19, haba Kagitumba, haba Gatuna , haba Cyanika n’ahandi. Ayo mabwiriza agomba kubahirizwa. Ikindi kandi abantu bakomeze bazirikane ko ari intambwe itewe…”

Mukuralinda yeruye avuga ko kuba umupaka wafunguwe bitavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bikemutse.

Yasabye Abanyarwanda bajya muri Uganda gukomeza gushishoza.

 

TAGGED:featuredGatunaRwandaUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Ntibarambuka Umupaka Wa Gatuna ‘Ari Benshi’
Next Article Gufungura Umupaka Wa Gatuna Byaba Bica Amarenga Yo Gufungura n’Uw’u Burundi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?