Umujyi wa Kigali wibukije abatuye Kigali bashaka kuva cyangwa kujya i Nyanza cyangwa Kicukiro Centre ko hari ahandi baca batagiye kubyiganisha ibinyabiziga mu muhanda uri gukorwa muri biriya bice.
Muri iki gihe hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro hari kubakwa imihanda irimo ica hejuru y’indi, ikaba iri kubakwa hagamijwe gukuraho inzitizi zaterwaga n’uko ibinyabiziga byahahuriraga bimwe, bikabyiga ibindi bityo hakabaho kuzarira mu nzira.
Intego yo kubaka iriya mihanda ni ukugira ngo bizafashe abazakoresha umuhanda wa Kigali Bugesera Airport kwihuta hatagize ibinyabiziga bibitinza bishaka kujya mu bindi byerekezo.
Kugira ngo abakoresha uriya muhanda badatakaza umwanya bategereje ko ibinyabizima bimwe biha ibindi inzira, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwarangiye abakoresha uriya muhanda ibindi byerekezo bakoresha.
Kuri Twitter haranditse hati: “Mu gihe ihuriro ry’imihanda ya Kicukiro Centre ririmo kuvugururwa, Umujyi wa Kigali uramenyesha abakoresha uwo muhanda bose ko hari indi mihanda bashobora gukoresha bava/bajya kuri Gare ya Nyanza cyangwa bajya/bava Sonatubes&Rwandex, kugira ngo birinde umuvundo w’ibinyabiziga.1/3
1.Ujya& Uva Sonatubes yakoresha umuhanda wa Sport View_ RSB_ GS Kicukiro_ Sonatubes
2.Uva & Ujya Rwandex wakoresha:
– Umuhanda uca haruguru ya Gare ya Nyanza werekeza ku Kigo nderabuzima cya Gatenga
-Umuhanda uva ku Munyinya ugana kuri Glory Church.
Itangazo ryo mu Mujyi wa Kigali rivuga ko imihanda yavuzwe haruguru ikoreshwa mu byerekezo byombi.
Mu gihe ihuriro ry'imihanda ya Kicukiro Centre ririmo kuvugururwa, Umujyi wa Kigali uramenyesha abakoresha uwo muhanda bose ko hari indi mihanda bashobora gukoresha bava/bajya kuri Gare ya Nyanza cyangwa bajya/bava Sonatubes&Rwandex, kugira ngo birinde umuvundo w'ibinyabiziga.1/3 pic.twitter.com/OGz3KOFduN
— City of Kigali (@CityofKigali) December 17, 2021