Inzovu 200 Zatorotse Pariki

Zimwe mu nzovu zabaga muri Pariki yitwa Nyerere National Park muri Tanzania mu mpera z’Icyumweru gishize zatorotse Pariki kugeza ubu ntiziratangira kugaragara. Hagati aho abayobozi bahaye impuruza ku baturage baturiye iriya pariki ko baba maso bakirinda kugira icyo basagarira mu gihe hakigeragezwa kuzishaka, bakazibona bakazisubiza muri Pariki.

Kugeza ubu habaruwe inzovu 200 zatorotse iriya pariki.

Minisitiri ushinzwe kwita ku bukerarugendo n’umutungo kamere muri Tanzania Bwana Damas Ndumbaro yavuze ko abaturage nibashaka gusagarira ziriya nyamaswa bari buhure n’akaga kuko inzovu ari inyamaswa nini igira imbaraga n’umujinya mwinshi.

Xinhua yanditse ko uduce bikekwa ko zaba zerekejemo ni utwa Namtumbo na Tunduru mu Ntara ya  Ruvuma.

- Kwmamaza -

Bwana Damas Ndumbaro avuga ko ziriya nzovu zacitse ishyamba kubera ko hari bamwe mu borozi bayaragiyemo bigatuma inzovu zibona icyuho cyo gucamo.

Ndumbaro avuga ko ziriya nzovu zasanze ibyiza ari uguhunga ishyamba aho kugira ngo zanduzwe indwara n’inka zaje ziturutse mu biraro by’abantu aho zatewe imiti kandi icyo ari ikizira mu ishyamba.

Yunzemo kandi ko ziriya nyamaswa zahisemo kuva mu ishyamba kugira ngo zijye kona imyaka abaturage bahinze mu nkengero z’iriya pariki.

Ndumbaro avuga ko zagiye ‘kureba iyo bweze.’

Pariki yitiriwe Nyerere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version