Bruce Melodie N’Umunya Senegal Mu Ndirimbo Itangiza Imikino ya BAL

Umuhanzi Bruce Melodie ufite amazina yahawe n’ababyeyi be ariyo Itahiwacu Bruce ari mu bahanzi bagirirwa ikizere muri iki gihe. Ubu yahawe isoko ryo gufatanya n’undi witwa Dip Doundou Guiss ukomoka muri Senegal bagakora indirimbo itangiza buri mukino ukinwa muri Basketball Africa League iri kubera i Kigali.

Ni indirimbo bise ‘Game On.’

Mu Cyongereza cyinshi, Bruce Melodie aririmbamo ubwiza bw’u Rwanda ariko agasaba n’abazawukina kuzawukinana ishyaka bagatsinda ukaba umukino ushishikaje uwureba wese.

Mugenzi we ukomoka muri Senegal witwa Dip Doundou Guiss aririmba mu rurimi gakondo rw’iwabo ariko akaza guhindura akavuga ibyiza by’imirwa mikuru y’ibihugu byitabiriye ririya rushanwa rya Basket ribaye bwa mbere muri Afurika rigatangirira mu Rwanda.

- Advertisement -

Amakipe 12 yo muri Afurika niyo ari kwitabira iri rushanwa.

Melodie na mugenzi we Doundou Guiss ukomoka muri Senegal
U Rwanda ruhagarariwe n’Ikipe yitwa Patriots

Indirimbo ‘Game On’ ya Bruce Melodie na Dip Doundou Guiss:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version