Mu rugamba rwo guhangana na Leta zunze ubumwe z’Amerika mu byerekeye ubumenyi bw’ikirere no kugikoloniza, u Bushinwa nabwo bwakoze icyuma cy’ubushakashatsi buzohereza ku mubumbe wa Mars.
Umubumbe wa Mars uri mu yindi igaragiye izuba ukaba ushishikaje abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere.
Batekereza ko hashobora kuba hari yo ibimenyetso by’uko higeze kubayo amazi bityo bikaba byafasha abahanga kureba niba nta yandi mazi yaba ari mu butaka bwayo.
Impamvu abahanga barangamiye amazi kuri uriya mubumbe ni uko bateganya ko hari ubwo bwazaba ngombwa ko abantu bayituraho.
Ubu bushakashatsi bwari butaritabirwa cyane n’u Bushinwa.
Kubera ko nabwo ubu ari igihangange muri byinshi, u Bushinwa ntibushaka kuzakomeza gusigara inyuma muri uru rwego.
Ibi byatumye bushinga ikigo gikora ubushakashatsi ku isanzure kitwa China National Space Administration.
Abahanga b’iki kigo bakoze icyuma cy’ubushakashatsi bikise Tianwen-1.
Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Wu Yanhua avuga ko icyuma baherutse gukora kizafasha u Bushinwa kumenya kurushaho uko ikirere giteye, uko Mars iteye n’icyo abantu bakora ngo bazayitureho cyangwa ibagirire akamaro mu buryo runaka.
Icyuma bakoze barateganya ko kizagwa mu gace ka Mars gafite ubutumburuke buto, aka gace bakita Utopia Planitia.
Aka gace abahanga b’Abashinwa baje gusanga ‘gashobora kuba’ karigeze kubamo inyanja cyangwa ikiyaga.
Inshingano za kiriya cyuma zirimo gukusanya amakuru yerekeye ubutaka bwa Mars, kubushushanya no kureba niba nta binyabutabire biburimo byarekana ko bwigeze kubamo amazi.