Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iran Barashyingura Abakomeye Israel Iherutse Kwivugana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Iran Barashyingura Abakomeye Israel Iherutse Kwivugana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2025 10:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bagiye mu mihanda gusezera ku ntwari zabo Isreal iherutse kwivugana. Ifoto©The Jerusalem Post.
SHARE

Abantu ibihumbi byinshi bahuriye mu mihanda y’i Teheran baje guherekeza bwa nyuma abajenerali n’abahanga ba Iran baherutse kwicirwa mu bitero Israel yagabye yo.

Muribo harimo na Perezida wa Iran  Mansour Pezeshkian  n’umugaba mukuru washyizweho w’ingabo za Iran zirinda abakomeye witwa Esmail Qaani.

Rishingiye ku mibare yatanzwe n’ubuyobozi, itangazamakuru rya Iran rivuga ko abantu 627 ari bo bahitanywe n’ibisasu bya Israel mu ntambara imaze iminsi 12.

Umugaba w’ingabo za Israel Lt Gen Eyal Zamir yemeza ko iriya ntambara yageze ku ntego Israel yifuzaga ngo ikureho kabutindi yatuma abaturage bayo badatora agatotsi.

Ubuyobozi bwa Israel bwo buvuga ko abantu 28 ari bo gusa ibisasu bya Iran byahitanye.

Ingabo z’iki gihugu kandi zivuga ko bombe zazo zishe abayobozi bakuru mubya gisirikare 30 n’abahanga mu gukora intwaro za kirimbuzi 11.

The Jerusalem Post, ikinyamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Israel, yanditse ko ahantu 900 ari ho harashwe ibisasu by’indege za Israel kandi ko byasenye mu buryo bunini ahantu hose Iran yatunganyirizaga ibisasu bya kirimbuzi.

Nyuma y’iminsi 12, Leta zunze ubumwe z’Amerika zabaye umuhuza hagati ya Teheran na Yeruzalemu, buri ruhande rwemeza ko ruhagaritse intambara.

Icyakora ntawamenya niba bizaramba!

Impamvu yo kubishidikanyaho ni uko nta ruhande muzihanganye rwemeye ko rwatsinzwe, ahubwo n’uruhande abantu bakekaga ko rwashegeshwe( ari rwo Iran) rwigambye ko kwakubise Amerika ahababaza.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei- yari amaze iminsi adakoma nyuma y’uko Israel ivuze ko izamwivugana- kuri uyu wa Kane yatangaje ko Iran yahaye Amerika ikosora.

Binyuze muri Perezida wayo, Amerika yabwiye amahanga ko yashegeje uruganda rwa Fordow  Iran yari isigaye icungiraho mu gutunganya biriya bisasu.

Izindi Israel yari yaramaze kuzangiza bifatika.

Pete Hegseth uyobora Minisiteri y’ingabo za Amerika nawe yabwiye itangazamakuru ko rwose Iran yashegeshewe mu gitero indege kabuhariwe Amerika yihariye ku isi bita Northrop B-2 Spirit zagabye ku ruganda rwa Fordow.

Abayobozi bakuru ba Amerika batangaje ibi basa n’abisobanura ku byari biherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Amerika by’uko Iran yahungishije ubutare bwa Iranium bwari hariya hantu kare cyane mbere ya kiriya gitero.

TAGGED:AbasirikareAmerikaIkirereIngaboIranIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nduhungirehe Yabwiye Trump Ko u Rwanda Rumufitiye Icyizere
Next Article Museveni Yafashe Impapuro Zimwemerera Kwiyamamariza Manda Ya Karindwi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?