Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iran Irashaka Gusubukura Ibiganiro Na Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Iran Irashaka Gusubukura Ibiganiro Na Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2025 9:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran wungirije Majid Takht-Ravanchi yabwiye BBC ko igihugu cye gishobora kwemera gusubukura ibiganiro ariko kikizezwa ko kitazaraswa nk’uko byagenze ubushize.

Iran iherutse gusukwaho ibisasu na Israel iyitunguye, biba neza neza neza mu gihe yaganiraga na Amerika, ikintu cyatumye hagira abantu benshi bakomeye b’iki gihugu bihitana kuko bari bateraniye ahantu hamwe.

Si abantu bakomeye gusa bahasize ubuzima kuko b’ibigo bya Iran bitunganya ubutare bwa Uranium byasenywe.

Intambara yakurikiye iryo raswa yahitanye abandi bayobozi bakomeye ba Iran nayo isubiza mu buryo bukomeye bwatumye irasa ibisasu bya missiles ballistiques byishe benshi muri Israel.

Aho Amerika yinjiriye muri iyi ntambara, byahinduye isura, biza no gutuma haboneka agahenge hagati ya Israel na Amerika.

Iran ivuga ko muri ibyo biganiro Amerika ishaka, ari ngombwa ko ihabwa icyizere gikomeye cy’uko itazongera kwibwa umugono ikaraswa ho.

Takht-Ravanchi yabwiye BBC ko igihugu cye kigikomeye ku ntego yacyo yo gutunganya ubutare bwa Iranium mu ntego zigamije amahoro.

Icyakora yaba Washington yaba na Yeruzalemu ntibabibona batyo.

Bavuga ko badacunze neza Iran yazahindura ubwo butare mo ibisasu rutura bya kirimbuzi.

Niyo mpamvu ibyo bihugu byombi biherutse gusenya aho Iran yakoreraga ibyo bisasu.

Yaba Netanyahu yaba na Trump bahise batangaza ko baciye umwanzi umugongo, ubu akaba agomba kwemera ibiganiro by’amahoro.

TAGGED:AmahoroAmerikafeaturedIbiganiroIbisasuIntambaraIran
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FDLR Iri Kwimurira Ibirindiro Mu Burundi
Next Article Ngirente Asaba Afurika Kurushaho Kubyaza Umusaruro Ingufu ‘Nikileyeri’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?