Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran wungirije Majid Takht-Ravanchi yabwiye BBC ko igihugu cye gishobora kwemera gusubukura ibiganiro ariko kikizezwa ko kitazaraswa nk’uko byagenze ubushize.
Iran iherutse gusukwaho ibisasu na Israel iyitunguye, biba neza neza neza mu gihe yaganiraga na Amerika, ikintu cyatumye hagira abantu benshi bakomeye b’iki gihugu bihitana kuko bari bateraniye ahantu hamwe.
Si abantu bakomeye gusa bahasize ubuzima kuko b’ibigo bya Iran bitunganya ubutare bwa Uranium byasenywe.
Intambara yakurikiye iryo raswa yahitanye abandi bayobozi bakomeye ba Iran nayo isubiza mu buryo bukomeye bwatumye irasa ibisasu bya missiles ballistiques byishe benshi muri Israel.
Aho Amerika yinjiriye muri iyi ntambara, byahinduye isura, biza no gutuma haboneka agahenge hagati ya Israel na Amerika.
Iran ivuga ko muri ibyo biganiro Amerika ishaka, ari ngombwa ko ihabwa icyizere gikomeye cy’uko itazongera kwibwa umugono ikaraswa ho.
Takht-Ravanchi yabwiye BBC ko igihugu cye kigikomeye ku ntego yacyo yo gutunganya ubutare bwa Iranium mu ntego zigamije amahoro.
Icyakora yaba Washington yaba na Yeruzalemu ntibabibona batyo.
Bavuga ko badacunze neza Iran yazahindura ubwo butare mo ibisasu rutura bya kirimbuzi.
Niyo mpamvu ibyo bihugu byombi biherutse gusenya aho Iran yakoreraga ibyo bisasu.
Yaba Netanyahu yaba na Trump bahise batangaza ko baciye umwanzi umugongo, ubu akaba agomba kwemera ibiganiro by’amahoro.