Iran Yamanitse Umwongereza Ishinja Kuyineka

 Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Mutarama, 2023 ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bwamanitse umunya Iran ufite inkomoko mu Bwongereza bwahamije ubutasi yakoreraga ikigo cy’ubutasi bw’Abongereza kitwa MI-6.

Uyu mugabo witwa Ali Reza Akbari yigeze gukorera Minisiteri y’ingabo za Iran.

Mu Bwongereza bamaganye ibyo kumanika uriya mugabo, bavuga ko yarenganyijwe.

Ikindi ni uko ngo kuba yaremeye ko yatatiraga Abongereza yabikoreshejwe n’ingoyi yashyizweho.

- Advertisement -

France 24 yanditse ko ubuyobozi  bwa London bushinja ubw’i Teheran gukoresha iyicarubozo kugira ngo abo bushinja kubutata babyemere.

Muri iki gihe kandi Iran iri guhana abantu ivuga ko bafite uruhare mu myigaragambyo imaze igihe muri kiriya gihugu.

Ivuga ko hari abanyaburayi babiri inyuma ndetse hari n’Umubiligi iherutse gukatira gufungwa imyaka myinshi imushinja kubibamo gashozantambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version