Muhanga: Yavumbuye ‘Mine’ Mu Murima We

Mu Mudugudu wa Naganiro, mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga hari umuturage witwa Siborurema Céléstin  wavumbuye igisasu cya Mine mu murima we. Yakibonye agiye gucukura amabuye yo kubakisha iwe.

Yabimenyesheje Polisi yihutira kuhazitira mu rwego rwo gukumira ko kiriya gisasu cyagira uwo gihitana cyangwa kikamukomeretsa.

Ni mu buryo kandi bwo kugira ngo haboneke uko gitegurwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel yemereye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri.

- Advertisement -

Uriya muturage yabonye kiriya gisasu ku manywa y’ihangu kuko hari saa saba n’iminota 25 z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi yunzemo ati: “Aho icyo gisasu kiri ni hafi y’ingo z’abaturage ariko ntacyo kibatwara kubera ko harinzwe.”

Babimenyesheje ingabo  kugira ngo zigitegure.

Abaturage baturanye na Siborurema bakeka ko kiriya gisasu cyaba cyaratawe hariya n’abacengezi kubera ko ngo nta kigo cya gisirikare cyahigeze.

Yari Mine ishwanyaguza ibifaro…

Umwe mu bazi iby’ibisasu yabwiye Taarifa ko iriya mine yabonywe mu murima w’uriya muturage, isanzwe igenewe gushwanyaguza imodoka zaba iz’intambara cyangwa imodoka zisanzwe.

Ubusanzwe mines ni ibisasu bitegwa hagamijwe kubuza umwanzi gukomeza urugendo.

Izitegwa imodoka zitegwa mu mirima cyangwa ahantu bateganya ko hashobora kunyura imodoka z’intambara cyangwa iz’abakorana n’umwanzi.

Hari n’izindi mines zitegwa abantu.

Bazita mines anti-personels mu gihe izitegwa imodoka bazita mines anti-chars.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version