Iran Yijeje Kuzafungura Umuhora Wa Hormuz

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Umuhora wa Hormuz ufatiye isi runini. Ifoto:J Marshall - Tribaleye Images, Alamy Stock Photo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yavuze ko amasezerano hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo guhagarika intambara ageze kure.

Yunzemo ko umunsi azasinyirwa ari nawo umuhora wa Hormuz uzafungurwa.

Mu kiganiro yahaye televiziyo ya Leta, yavuze ko ayo masezerano azanakuraho igitutu cya Amerika ku bwikorezi bwo muri Iran, ariko ibiganiro ku gahunda ya Iran y’ingufu za Nikileyeri bikazatangira nyuma.

Abayobozi ba Amerika bemeje bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano, bavuga ko inyungu z’ubukungu Iran izayakuramo zizashingira ku buryo izubahiriza ibyo yemeye.

Intambara ivugwa muri ayo masezerano yatangiye ku wa 28 Gashyantare, 2026 ubwo Amerika na Isiraheli bagabaga ibitero muri Iran.

Iran yahise yihorera igaba ibitero kuri Isiraheli no ku bihugu byo mu Kigobe bibanye neza na Amerika, ndetse inafunga mu buryo bufatika umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku isi.

Nyuma hakurikiyeho ibiganiro byayobowe na Pakistan by’agahenge gusa ntibyabujije ko impande zombi zakomeje kurasana rimwe na rimwe, ndetse hari ibitero byo kwihimuranaho byabaye inshuro ebyiri muri iki cyumweru kiri kurangira.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, kuwa Kane yatangaje ko yahagaritse ibitero yari yateganyije kuri Iran kuko abari mu mishyikirano bari bamaze kugera ku ntera ‘nziza cyane’, kandi ko ayo masezerano ashobora gushyirwaho umukono vuba.

Kuwa Gatanu italiki 12, Kamena, 2026, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje bimwe mu bigize ayo masezerano y’ingingo 14.

Trump we yavuze ko ibyo byatangajwe “bidafitanye isano n’ibyemeranyijweho” kandi ko “bidahuye n’ukuri”.

Nyuma y’amasaha make, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, igihugu cyagize uruhare mu buhuza, yatangaje ko Inyandiko y’Ubwumvikane (MOU) hagati ya Amerika na Iran yamaze kwemeranywaho kandi isigaje gusa gushyirwa mu bikorwa.

Araghchi yavuze ko mu bagize Urwego rw’Ikirenga rushinzwe umutekano muri Iran( nirwo ruyobora Iran muri iki gihe) hari bamwe bashyigikiye ayo masezerano n’abatayashyigikiye.

Gusa avuga ko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa.

Ati: “Kugeza ubu tugomba gutegereza. Niba byemejwe, amasezerano azashyirwaho umukono hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”

Isiraheli ntabwo iri muri ibyo biganiro bigamije kongera igihe cy’agahenge no gutangiza ibiganiro ku bibazo by’ingenzi, harimo gahunda ya Iran ya Nikileyeri.

Mu myaka myinshi ishize, ibihugu byo mu Burengerazuba bwo Hagati byashinjaga Iran gushaka gukora intwaro za Nikileyeri.

Iran yakomeje kubihakana ivuga ko gahunda yayo igamije amahoro kandi izaha igihugu igakoreshwa no mu bundi bushakashatsi.

Mu kiganiro kirambuye abayobozi ba Amerika bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu, bavuze ko ayo masezerano azatuma Umuyoboro wa Hormuz wongera gufungurwa, na Amerika ikavanaho inzitizi ku bwikorezi bwo mu nyanja bwa Iran.

Izo ngamba zombi zizatangira gushyirwa mu bikorwa hafi ako kanya.

Hanyuma hazakurikiraho iminsi 60 y’ibiganiro byibanda ku mitunganyirize ya Iranium Iran imaze iminsi ivugwaho gushaka guhinduramo igisasu cya kirimbuzi.

Abayobozi ba Amerika kimwe mu byo batangamo umuti kuri iyo ngingo ni uko ubwo butare bwazasenywa cyangwa bugakurwa muri Iran n’ubwo uko ibyo bizakorwa kutaramenyekana.

Ku ruhande rw’ubukungu, Amerika yavuze ko nta mafaranga Iran izahabwa mbere y’uko yubahiriza ibyo yemeye.

Ibi bivuguruza amakuru yari yatangajwe mbere avuga ko hari umutungo wa Iran wari kuzafungurwa mbere y’uko hari ingingo zikomeye z’ibi biganiro zitangira kuganirwaho.

Aho kugira ngo bizagende gutyo, Iran izinjizwa buhoro buhoro mu bukungu mpuzamahanga, binyuze mu gukurwaho kw’ibihano no gufungurwa kw’imitungo yayo mu byiciro.

Aya masezerano kandi arasaba Iran guhagarika gutera inkunga imitwe iyishyigikiye mu karere, harimo Hezbollah n’indi mitwe ifitanye isano na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abayobozi ba Amerika bashimangiye ko ariya masezerano adashingiye ku cyizere cyangwa amasezerano y’amagambo gusa, ahubwo ashingiye ku bikorwa bifatika.

Iran izabona inyungu z’ubukungu gusa igihe bizaba byemejwe ko yashyize mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Nubwo impande zose zirimo Amerika, Iran, Pakistan na Qatar zigaragaza icyizere ko amasezerano azagerwaho, haracyari intambwe nke zisigaye.

Mu gihe cyahise hatangajwe ko hari amasezerano nk’ayo yari businywe ariko bikazamo kirogoya itunguranye.

Nk’uko ubutegetsi bwa Amerika bubivuga, itandukaniro ubu ni uko hari icyizere kinini kurushaho kandi impande zirebwa n’ayo masezerano zifunguye cyane mu gusobanura ibiyakubiyemo.

Ku ruhande rwe, Araghchi yavuze ati: “Nitumara kurangiza ibyiciro bya nyuma by’imishyikirano, aya masezerano azashyirwaho umukono kandi atangazwe ku mugaragaro. Ibi bishobora kuba mu minsi mike iri imbere. Ndabyizeye cyane.”

BBC ivuga ko uyu muyobozi yashimangiye ko ingingo ya mbere y’ayo masezerano ari ugukuraho inzitizi za Amerika ku bwikorezi bwo mu nyanja bwa Iran.

Ku bijyanye na Hormuz inyuramo 20% bya peteroli na gaze byoherezwa ku isi, yavuze ko uburyo izacungwa “butazaba nk’ubwari busanzwe mbere.”

Nyuma yo gufungura uyu muhora, Iran yari isanzwe yarashyizeho amafaranga yishyurwa n’ubwato buwunyuramo, mu gihe Amerika yo yashimangiraga ko uwo muyoboro ugomba gufungurirwa ubwato bwose nta kiguzi.

Muri ariya masezerano kandi Iran ivuga ko harimo ingingo zizaganisha mu kurangiza amakimbirane hagati ya Isiraheli na Hezbollah muri Libani.

Raporo zimwe zo muri Amerika zari zaragaragaje ko Libani ishobora kutazaba mu bigize aya masezerano, mu gihe Iran yo yari ishimangiye ko igomba kubamo.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahu yavuze ko igihugu cye kizakomeza kugaba ibitero kuri Hezbollah niba ikomeje kugaba ibitero mu Majyaruguru ya Isiraheli.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *