Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko abahagarariye Amerika n’Irani mu mishyikirano iri kubera muri Pakistan bafite “ikintu gikomeye kiri ku meza bari kuganiraho” kandi ko amasezerano yo guhagarika intambara hagati y’ibihugu byombi ashobora kugerwaho ku wa Mbere.
Rubio yavuze ati: “Turacyari mu nzira yo kubigeraho,” akaba yabivugiye mu Buhinde ubwo yaganiraya n’itangazamakuru.
Abitangaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko yahaye amabwiriza abari mu mishyikirano “yo kutihutira kugirana amasezerano ngo asinywe huti huti”, akabivuga nyuma y’uko mbere yari yavuze ko ayo masezerano ari hafi kugerwaho.
Bivugwa ko ayo masezerano arimo kongera igihe cy’agahenge k’iminsi 60, gufungura umuhora wa Hormuz no guteganya indi mishyikirano ku bijyanye na gahunda ya Irani y’ingufu za nucléaire.
Aho iby’uko ayo masezerano ari hafi kugerwaho, byatumye abashoramari ku masoko y’imari n’imigabane bazamura icyizere, bituma ibiciro bya peteroli bigabanuka cyane.
Amasoko y’imigabane muri Aziya yahise azamuka mu gaciro kuri uyu wa Mbere kubera icyizere cy’ayo masezerano.
Rubio we yavuze ati: “Turacyari mu nzira yo kubigeraho. Nk’uko nabivuze, twatekerezaga ko twashobora kubona amakuru mu ijoro ryashize. Wenda uyu munsi nibwo turi bumenye icyavuye muri ayo masezerano.”
Yakomeje ati: “Dufite ikintu mbona gikomeye cyane ku meza ku bijyanye n’ubushobozi bwabo bwo gufungura inzira zo mu nyanja,” aha akaba yakomozaga ku muhora wa Hormuz — inzira y’ingenzi inyuramo 20% bya peteroli n’umwuka wa gaz bicuruzwa ku isi, Irani ikaba yarawufunze.
Rubio yanaburiye abantu “kutabifata nk’ibyamaze gukemuka”, avuga ko “bisaba igihe gito kugira ngo Iran itange igisubizo.”
Televiziyo ya CBS News yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwizera ko umuyobozi w’ikirenga wa Irani — wakomerekeye mu gitero cya Israel ku munsi wa mbere w’intambara — yihishe ahantu hatazwi, bigatuma kugirana amakuru n’intumwa ze bigorana, bityo bikadindiza umuvuduko w’imishyikirano na Amerika.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani Esmail Baghaei, yavuze mu mpera z’icyumweru gishize ko impande zombi “ziri hafi cyane yo kugera ku masezerano.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga, ayo masezerano ateganyijwe ntabwo ari ay’iherezo, ahubwo hari ibibazo bikomeye bizakomeza kuganirwaho nyuma, harimo igihe n’uburyo ibihano byafatiwe Irani byakurwaho, kurekura amafaranga ya Irani yafunzwe, ndetse n’ibyo Washington isaba Irani byo kugabanya gahunda yayo ya nucléaire.
Aya masezerano ariko yateje kutumvikana mu ishyaka ry’aba-Republicans rya Trump, bamwe bavuga ko yorohereza cyane Irani.
Senateri Ted Cruz yavuze ko ayo masezerano yaba “ikosa rikomeye cyane”, naho Roger Wicker, uyobora komisiyo ya Sena ishinzwe ingabo, avuga ko agahenge k’iminsi 60 kazatuma “ibyagezweho na Operation Epic Fury byose bipfa ubusa.”
Ni operation yakozwe na Amerika ifatanyije na Israel mu kugaba ibitero kuri Irani, ikaba yarakozwe muri Gashyantare, 2026.
Senateri Lindsey Graham, umwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Trump, na we yanenze amasezerano ayo ari yo yose yasiga Irani igifite imbaraga zikomeye mu Karere iherereyemo.
Ati: “Bituma umuntu yibaza impamvu intambara yatangiye.”
Trump yasubije avuga ko atumva “impamvu abantu banenga ibintu batazi.”
Yanditse ku rubuga Truth Social ati: “Ningirana amasezerano na Irani, azaba ari meza kandi akwiriye.”
Amerika na Israel bagabye ibitero bikomeye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, bituma intambara ikwira mu Burasirazuba bwo Hagati.
Irani yahise itera Israel n’ibihugu bifatanya na Amerika byo mu kigobe cya Gulf, ndetse ifunga umuhora wa Hormuz, bituma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane ku isi yose.
Nyuma gato y’uko agahenge kemeranyijweho mu ntangiriro za Mata, Amerika yashyizeho ibihano byo gufunga ibyambu bya Irani, Trump avuga ko bizakomeza “gukurikizwa byuzuye kugeza igihe amasezerano azagerwaho, yemezwe kandi ashyirweho umukono.”
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social ku Cyumweru, Trump yongeye gushimangira ko Irani “igomba kumva” ko itemerewe gukora intwaro za nucléaire.
Irani yo yakomeje kuvuga ko gahunda yayo ya nucléaire igamije amahoro gusa.
Raporo zimwe zo mu bitangazamakuru byo muri Amerika zigaragaza ko ayo masezerano ashobora gutuma Irani yemera gutanga uranium yayo yongerewe ubukana cyane.
Mu ntangiriro z’intambara, bikekwa ko Irani yari ifite hafi ibilo 440 bya uranium yongerewe ubukana kugera kuri 60% — hafi cyane no kugera ku rwego rwa 90% rushobora gukoreshwa mu gukora igisasu cya nucléaire.
Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yabwiye televiziyo ya Leta ko Irani yizeza isi ko idashaka intwaro za nucléaire.
Ifoto: Marco Rubio@BBC

