Mu gihe imyigaragambyo muri Irani ikomeje, kandi abayobozi ba Irani bagatanga impuruza zifatiye ku bigaragambya, umuganga n’umuforomo bakorera mu bitaro bibiri babwiye BBC ko ibyo bitaro byabo byarengewe n’umubare munini w’abakomerekejwe.
Umwe muri abo baganga yavuze ko ibitaro by’indwara z’amaso biri i Tehran byinjiye mu bihe byihutirwa bikomeye, mu gihe BBC yanabonye ubutumwa bwa muganga wo mu bindi bitaro wavuze ko badafite abaganga babaga bahagije bashobora kwita ku mubare munini w’abarwayi bari kuzana.
Ku wa Gatanu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Irani iri mu “bibazo bikomeye”, ayiburira ati: “Mwibeshye mutangije kurasa, natwe tuzatangira kurasa.”
Irani, mu ibaruwa yandikiye Akanama ka UN gashinzwe umutekano, yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhindura imyigaragambyo mo ibyo yise “ibikorwa by’urugomo bigamije guhungabanya ubutegetsi no kwangiza ibintu ku bwinshi.”
Hagati aho, abayobozi benshi ku isi basabye ko uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro burindwa.
Imyigaragambyo irwanya ubutegetsi, yakomeje no ku wa Gatanu, yabereye ahantu henshi hatandukanye, aho imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko nibura abigaragambya 50 bamaze kwicwa.
BBC n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga hafi ya byose byabujijwe gutangaza amakuru y’imbere muri Irani, kandi igihugu nta interineti gifite kuva k’umugoroba wo ku wa Kane, bikaba bigoye kubona no kugenzura amakuru.
Umuganga wo muri Irani wavuganye na BBC abinyujije kuri interineti ya satellite ya Starlink ku wa Gatanu nijoro, yavuze ko ibitaro bya Farabi, ari byo bikomeye mu kuvura indwara z’amaso i Tehran, byinjiye mu bihe bikomeye byihutirwa, aho serivisi z’ubutabazi zarenzwe n’akazi kenshi.
Yakomeje avuga ko kwakira abarwayi batari abo mu byihutirwa no kubaga bitari iby’ingenzi byahagaritswe, maze abakozi bongererwa akazi kugira ngo hitabwe ku ndwara zihutirwa.
BBC yanabonye kandi amashusho n’ubutumwa bw’amajwi bwa muganga wo mu bitaro biri mu mujyi wa Shiraz mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Irani.
Uwo muganga yavuze ko abantu benshi bakomeretse bari kuzanwa mu bitaro, kandi ko batari bafite abaganga babaga bahagije babasha kubitaho.
Yavuze ko benshi mu bakomeretse bafite ibikomere by’amasasu mu mutwe no mu maso.
Umukozi w’ubuzima wo mu bindi bitaro biri i Tehran nawe yabwiye BBC ko abarwayi babo barimo n’abakomerekejwe n’amasasu.
Kuva imyigaragambyo yatangira ku itariki ya 28 Ukuboza, byibuze abigaragambya 50 barimo abana barindwi, n’abakozi b’umutekano 15, bamaze kwicwa, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu (HRANA).
Abantu barenga 2,311 na bo bamaze gutabwa muri yombi.
Umuryango Iran Human Rights ufite icyicaro muri Noruveje watangaje ko byibuze abigaragambya 51, barimo abana icyenda, bamaze kwicwa.
Ishami BBC Persian ryandika mu rurimi rwo muri Irani yemeje imyirondoro y’abigaragambya 26 bishwe, barimo abana batanu.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa UN Stéphane Dujarric, yavuze ko UN ihangayikishijwe cyane n’ubu bwicanyi.
Yagize ati: “Abantu aho bari hose ku isi bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro, kandi za guverinoma zifite inshingano zo kurinda ubwo burenganzira no kureba ko bwubahirizwa.”
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer, na Chancelier w’u Budage Friedrich Merz basohoye itangazo bahuriyemo rivuga ko ‘abayobozi ba Irani bafite inshingano zo kurinda abaturage babo kandi bagomba kwemera ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no guterana mu mahoro nta gutinya guhohoterwa’.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yakomeje kwinangira mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo ku wa Gatanu, avuga ati: “Repubulika ya Kisilamu yageze ku butegetsi binyuze mu maraso y’abantu benshi b’inyangamugayo, kandi ntizigera isubira inyuma imbere y’abahakana ibyo.”
Nyuma yaho, mu magambo yagejeje ku bayoboke be yatambutse kuri televiziyo ya Leta, Khamenei yongeye gushimangira ko Irani “itazigera yirengagiza guhangana n’abantu bangiza igihugu.”
Ku rundi ruhande, hari umuntu ushima ibiri kuhabera witwa Reza Pahlavi washimye uko iyo myigaragambyo yo ku wa Gatanu yagenze ayita ko “idasanzwe”, asaba Abanyirani gukomeza imyigaragambyo igamije intego zihariye mu mpera z’icyumweru.
Yagize ati: “Intego yacu si ukujya mu mihanda gusa. Intego ni ukwitegura kwigarurira no kugumana ibice by’ingenzi by’imijyi.”
Yabivuze mu butumwa bwa videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.