Perezida Donald Trump yavuze ko ibigo bya Amerika bizashora Miliyari $100 mu gucukura petelori yo muri Venezuela. Yabibwiye Fox News mu kiganiro yayihaye kuri uyu wa Kane kibanze ku byo ateganya kuzakorera Venezuela mu rwego rw’ubukungu.
Iyi mvugo ije mu gihe ateganya guhura n’abayobozi bakuru b’ibigo bicukura kandi bigatunganya ibikomoka kuri petelori, akaza kubakira kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Mutarama, 2026.
Ni ibigo 14 by’Abanyamerika biza kwitabira uwo muhuro nk’uko Politico yabyanditse, iki kinyamakuru kikongeraho, ariko, ko hari ibigo byahoze bicukura muri Venezuela bigenda biguru ntege mu kwemera gusubira kuhashora kuko biteye ejo hazaza hayo niba hazaba hatekanye.
Nubwo hari uko kubigendamo gake, Perezida Trump yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushora Miliyari nyinshi z’amadolari muri Venezuela mu nzego zitandukanye hagamijwe kuyubakira ubushobozi no gutuma irushaho kugirira Amerika akamaro.
Yemeza ko nibigenda uko babiteganyije, ibikomoka kuri petelori bizaboneka ku isi mu ngano ihagije, bituma igiciro cyabyo kigabanuka, bigere henshi bitagoranye.