Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

RIB yafungiye ku Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke uwitwa Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Gitifu Ngabonziza Principe uyobora Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri amushinja kumukura k’urutonde rw’abahabwa imfashanyo y’ibigori bigenewe abibasiwe n’amapfa.

Tariki 08, Mutarama, 2026 nibwo byabaye ubwo uyu muyobozi yari ari kumwe n’abandi bari gukora ubugenzuzi bw’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza.

Ngabonziza Principe yabwiye Imvaho Nshya ko yari kumwe n’abagize nyobozi z’imidigudugu n’inkeragutabara zikorera muri aka kagari bafatanya kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari, bahura na Ndagijimana Félix yasinze avuye mu kabari.

Ati: “Yatubajije abo turi bo mubwira ko turi abayobozi turi kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari. Yahise avuga ngo ‘Ese’ ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori?”

Ubwo yari atarasubiza, undi yahise amusunika, amubajije icyo abikoreye, yahise amutera ikofe ku munwa aramukomeretsa.

Arakomeza avuga ko yahise yiruka abo bamwirukaho baramufata ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Shangi.

Gitifu yahise ajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Mukoma kwivuza, bambwira kujya ku bitaro bya Bushenge ngo barebe niba nta kindi kibazo yagize.

Avuga ko atamukuye ku rutonde rw’abahawe iyo mfashanyo y’ibigori, ko yarukuweho n’abaturage bagenzi be kuko yishoboye, kandi byarahabwaga abatishoboye.

Umuturage w’aka Kagari ka Mariba avuga ko guhohotera abayobozi gutya bidasanzwe muri uyu Murenge ariko ko uyu mugabo wabikoze asanzwe ari mu bo bita ibihazi, bisinda bigateza urugomo.

Ati: “Asanzwe ari igihazi kimara gusinda kigateza umutekano muke mu baturage. Kugera aho gusagararira abayobozi bari mu kazi kabo turumva yarengereye arakabya. Akwiye kubihanirwa mu buryo butuma n’abandi batekerezaga kujya bahohotera ubuyobozi cyangwa izindi nzego ziri mu kazi kazo babicikaho.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal yemeje ko uyu muturage yakoreye umuyobozi we urugomo, byatumye ashyikirizwa RIB ngo abibazwe.

Ati: “Twamushyikirije RIB sitasiyo ya Shangi ngo abikurikiranweho,uwakomeretse ajya kwa muganga,anasabwa gutanga ikorego kuri RIB. Gitifu yahohotewe ari mu kazi ke ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro.’’

Yasabye abaturage kwitwararika bakirinda guhohotera abayobozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version