RBC Na Rwanda Forensic Laboratory Byahawe Abayobozi Bashya

Inama y’abaminisitiri yagize Prof. Claude Mambo Muvunyi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), asimbuye Dr Nsanzimana Sabin uheruka guhagarikwa kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Prof Muvunyi asanzwe ari umwalimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi, akaba n’umushakashatsi.

RBC ni ikigo gifite inshingano zikomeye muri iki gihe, zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Inama y’abaminisitiri yanashyizeho Noella Bigirimana nk’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC asimbuye Théo Principe Uwayo, naho Dr. Isabelle Mukagatare agirwa Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi asimbuye Dr. Swaibu
Gatare.

- Advertisement -

Noella Bigirimana yari asanzwe ari Umuyobozi muri RBC (Division Manager) ushinzwe ubushakashatsi, guhanga ibishya n’ubumenyi mu bijyanye n’amakuru.

Noella Bigirimana

Yanashyizeho kandi Dr Charles Karangwa nk’Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Laboratory (RFL). Yasimbuye Rtd ACP Dr. François Sinayobye wayiyoboraga kuva mu 2018.

Iyi laboratwari ifite ubushobozi buhambaye bwo gupima icyateye urupfu cyangwa gupima amasano hagati y’umuntu n’undi cyangwa hagati y’umuntu n’ikintu runaka yakozeho, DNA.

Dr Karangwa yahoze ari Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA.

Inama y’abaminisitiri kandi yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Benjamin Sesonga, naho Philippe Habinshuti agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi.

Sesonga yakoze inshingano zirimo ko yabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe Serivisi rusange mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Habinshuti yasimbuye Olivier Kayumba uherutse kugirwa Ambasaderi muri Repubulika ya Centrafrique.

Mu mirimo yakoze we yabaye Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iyo Minisiteri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version