Umuhanzi Ish Kevin yatangaje ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire n’ikigo mpuzamahanga gifasha abahanzi mu gukora no kugurisha umuziki ku rwego rw’isi kitwa Universal Music Group.
Mu itangazo yasohoye rigenwe abanyamakuru, uyu muhanzi yavuze ko amasezerano yagiranye na kiriya kigo ari mu buryo bubiri.
Ish Kevin abaye umuhanzi wa kabiri ugiye gukorana na kiriya kigo nyuma ya Ariel Wayz.
Ishami rya Universal Music Group rikorera mu Burasirazuba bwa Afurika niryo ryasinyishije uyu muhanzi uri mu bakomeye muri iki gihe.
Ish Kevin ari mu bahanzi bakunzwe cyanecyane mu rubyiruko kubera indirimbo zirimo Amakosi, No Cap n’izindi.
Mbere yo gusinya muri Universal Music Group, Ish Kevin yari asanzwe akora umuziki abinyujije muri sosiyete yashinze yise Trapish Music.
Mu minsi ishize, Ish Kevin yatangiye kujya ahuza umuziki n’ibyo gusiganwa mu modoka, umwuga akora afatanyije n’umuvandimwe we.