Ishami Rya Banki Y’Isi Mu Rwanda Ryahawe Umuyobozi Mushya

Yari asanzwe ahagarariye iyi Banki muri Zambia

Uwo ni umuhanga mu by’ubukungu ufite ubwenegihugu bw’Amerika ariko akaba akomoka muri Sierra Leone witwa Sahr Kpundeh.

Imirimo ye yayitangiye mu buryo budasubirwaho taliki 01, Nzeri, 2023 asimbuye Rolande Pryce.

Ibiro by’iyi Banki biri mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Inshingano ze zirimo gukorana n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere Banki y’isi itera inkunga, kurebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa n’ubujyanama kugira ngo ibintu byose bikorwe neza.

- Advertisement -

U Rwanda rushimirwa ko ari kimwe mu bihugu by’Afurika bikoresha neza inkunga bihabwa.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yigeze kubwira Taarifa ko u Rwanda rwishyura neza imyenda rufata ndetse ngo uko kwishyura neza kwarakomeje no mu gihe COVID-19 yacaga ibintu.

Sahr Kpundeh yatangiye gukorera Banki y’Isi mu mwaka wa 2002, akaba yari ashinzwe ishami ryayo ryo guteza imbere ibikorwa.

Akazi yakoraga bakita ‘Senior Public Sector Management Specialist.’

Yakoze byinshi muri iyi banki birimo no kuyihagararira muri Sudani y’Epfo.

Aje kuyihagararira mu Rwanda avuye muri Zambia.

Uwo asimbuye witwa Rolande Pryce yagizwe umuyobozi uhagarariye Banki y’isi mu gice cy’isi kitwa Caucase du Sud.

Ni igice gihuza Uburayi bw’Uburasirazuba na Aziya y’Uburengerazuba.

Iki gice gikora ku bihugu bya Armenia, Georgia na Azerbaijan.

Rolande Pryce acyuye igihe cye mu Rwanda nyuma y’ibikorwa byinshi yakoze mu rwego rwo kurufasha kubona no gukoresha neza inguzanyo cyangwa inkunga Banki y’isi yahaga u Rwanda.

Rolande Pryce

Mu gihe cye, inkunga Banki y’isi yahaga u Rwanda yazamutse ku kigero cya 60%.

Imwe mu mishinga migari u Rwanda rwaherewe iriya nkunga ni ijyanye no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

U Rwanda rwiyemeje kubaka ubukungu butabangamira ibidukikije kandi burambye.

Mu mwaka wa 2021-2022, Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni $20 zo gushyira mu mishinga yarwo y’ubukungu butangiza ibidukikije.

Binyuze mu kigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije, Rwanda Green Fund, ibigo na banki mpuzamahanga zitandukanye zarugurije amafaranga azishyurwa ku nyungu nke kandi mu gihe kirekire.

Rwanda Green Fund iyoborwa na Teddy Mugabo Mpinganzima.

Teddy Mugabo Mpinganzima.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version