DRC: Umwe Mu Basirikare Bakuru Barinda Tshisekedi Yafunzwe

Perezida Tshisekedi yategetse ko abakoze biriya byaha bafatwa

Ubucamanza bwa gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwataye muri yombi umwe mu basirikare bakuru barinda Umukuru w’igihugu. Afunganywe n’undi uyobora ingabo zikorera i Goma.

Bashinjwa uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe abasivili b’i Goma bwakozwe ku wa Gatatu taliki 30, Kanama, 2023 ubwo abo baturage bigaragambyaga bavuga ko badashaka MONUSCO.

Ku Cyumweru taliki 03, Nzeri, 2023 nibwo batawe muri yombi.

Ifatwa ryabo ryatangajwe na Visi- Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu witwa Peter Kazadi.

- Kwmamaza -

Abo  basirikare batawe muri yombi nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse cyangwa ababonye ubwicanyi bwakorewe abigaragambirije i Goma mu Cyumweru gishize.

Nyuma hari itsinda ryoherejwe n’ubuyobozi bukuru bw’i Kinshasa ngo rijye gukusanya amakuru kuri kiriya kibazo.

Amakuru ryazanye niyo yashingiweho hafatwa icyemezo cyo guta muri yombi bariya basirikare batatangajwe amazina.

Minisitiri Kazadi yasabye abantu bafite ababo baguye muri buriya bwicanyi kuzaza gutanga ubuhamya mu rukiko rwa gisirikare kugira ngo hazatangwe ubutabera bushingiye k’ukumva impande zombi.

Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yari aherutse gutanga amabwiriza ko hashyirwaho Komisiyo yigenga igamije guperereza hakamenyekana abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi buherutse gukorerwa i Goma.

Radio Okapi yanditse ko buriya bwicanyi bwahitanye abantu 43.

Ibintu bijya gucika, byatangiye ubwo abitwa Wazalendo basabaga abaturage guhaguruka bakamagana mu buryo bukomeye abakozi ba MONUSCO ndetse n’abakorera imiryango itari iya Leta ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu rwego rwo guhosha iyo midugararo niho hakoreshejwe amasasu nyakuri, ahitana abaturage benshi.

Aba Wazalendo ni bantu ki?

Soma inkuru ibavugaho:

Abatutsi Bo Muri Kivu Y’Amajyepfo Bugarijwe N’Inyeshyamba Zahawe Rugari Na Leta

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version