Ishyaka Riyoboye u Burundi Rishima Uko FPR Inkotanyi Iyoboye u Rwanda

Umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD Cyriaque Nshimiyimana akaba ari na Visi Perezida wa Sena  y’u Burundi avuga ko ibyo FPR Inkotanyi yagejeje ku Rwanda ari ingirakamaro kandi byagombye kubera urugero n’andi mashyaka ayoboye ibindi bihugu.

Avuga ko hari imyaka Abarundi batavugaho kubera ko batayizi kuko yari iy’intambara yo kubohora u Rwanda ariko ko iyo FPR Inkotanyi imaze iyobora u Rwanda yo ari ikimenyabose.

Cyriaque Nshimiyimana ati: “ Iby’iterambere byo turabona ko ryarahabaye kandi riragaragara.”

Avuga ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku mutekano n’isuku biruranga.

Cyriaque Nshimiyimana yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi

Nshimiyimana avuga ko ibyo byombi ari byo byatumye amahanga yizera u Rwanda kuko yasanze ari igihugu gifite gahunda.

Umutekano kandi ngo watumye abaturage bakora ntacyo bikanga biteza imbere.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka riyoboye u Burundi CNDD-FDD Cyriaque Nshimiyimana akaba ari na Visi Perezida w’u Burundi avuga ibyo FPR-Inkotanyi yagejeje ku Rwanda bigomba no kubera urugero ibihugu birukikije.

Cyriaque Nshimiyimana yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi yaraye ibereye mu Ngoro y’uyu Muryango iri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yatumiwemo abayobora amashyaka akomeye ku isi, abahanga mu bukungu, mu mateka, muri Polititi no bindi kugira ngo baganire ku rugendo rw’imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version