Rwanda: Ibiciro Bikomeje Kuzamuka

Mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori byagabanutse, ku rundi ruhande iby’ibicuruzwa ku isoko byo bikomeje kuzamuka.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko muri Werurwe, 2023 ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 19,3%.

Iri janisha baribara bahereye uko ibyo biciro byari bimeze muri Werurwe, 2022.

Ibyo muri  Gashyantare 2023 byari byiyongereyeho 20,8%.

- Advertisement -

Hari umuhanga mu by’ubukungu witwa Teddy Kaberuka uherutse kubwira Taarifa ko kuba igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori kiri kugabanuka ari ibintu byiza ariko ko bitavuze ko n’ibiciro ku isoko bizahita bigabanuka.

Yemeza ko kugira ngo ibiciro ku isoko bigabanuke biterwa n’uko umusaruro uba wagwiriye, hanyuma umuguzi n’umugurisha bakumvikana ku giciro.

Ni ihame abahanga mu bukungu bita La Loi de la Demande et de l’Offre.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version