Leta Yiyemeje Gushora Miliyari $3 Mu Buhinzi Kugeza Mu 2024

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Clare Akamanzi yatangaje ko Leta yihaye intego yo gushora nibura miliyari $3 mu bikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi kugeza mu 2024, bityo ko ari amahirwe n’inzego z’abikorera mu kubyaza umusaruro ruriya rwego.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye inama yahuje mu buryo bw’ikoranabuhanga inzego zitandukanye zo mu Rwanda no mu Buyapani, haganirwa ku mahirwe ashobora gushorwamo imari mu nzego z’ubuhinzi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni gahunda igamije kubaka ubufatanye hagati ya ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’abayobozi mu nzego za Leta, na bagenzi babo bo mu Buyapani.

Akamanzi yavuze ko hari ibigo byinshi byo mu Buyapani byashoye imari mu Rwanda, mu nzego zikomeye nko mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubuhinzi nyirizina, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’urwego rwa serivisi.

- Kwmamaza -

Uhereye mu 2014, ibigo byo mu Buyapani byashoye imari mu Rwanda byavuye kuri 4 bigera kuri 30, ubu ishoramari ryabyo ni hafi miliyoni $20.

Akamanzi yavuze ko ubuhinzi ari urwego rufite amahirwe menshi kandi rukeneye ishoramari, cyane ko rugize hafi 24% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse rukoramo hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abaturage.

Yagaragaje ko Leta yahise ifata iya mbere mu gushora imari mu bikorwa remezo byakoroshya urwego rw’ubuhinzi, ngo birusheho no korohereza abikorera.

Ati “Dufite intego ko bitarenze 2024, Guverinoma y’u Rwanda izaba imaze gushora miliyari $3 mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu mu buhinzi. Ni mu nzego zitandukanye nko kuhira, koroshya uburyo bwo kugera ku masoko no kubaka ubusugire bw’uru rwego.”

“Abikorera ni abafatanyabikorwa b’ingenzi kuri twe, kandi nishimiye ko iki gitondo kiduha amahirwe yo kwerekana amahirwe aboneka mu buhinzi mu Rwanda ashobora gushorwamo imari.”

Mu mishinga irimo gukorwa mu buhinzi harimo uwa Gabiro Agribusiness Hub Ltd Leta ifatanyamo na NETAFIM Ltd, mu ishoramari ryo kuhira ku buso bwa hegitari 15.600.

Akamanzi yakomeje ati “Turizera ko tuzabona ubutaka bwuhirwa bushobora gukorwaho ishoramari.”

Undi mushinga ni uwa Gako Beef w’ubworozi butanga inyama nawo ukeneye abashoramari benshi bikorera.

Yakomeje ati “Uretse aho, dukeneye n’ishoramari mu buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ahandi.”

Hari n’amahirwe mu rwego rw’ikoranabuhanga

Akamanzi yavuze ko uretse mu buhinzi, u Rwanda kimwe n’u Buyapani rubona neza ko rushobora kwifashisha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere n’ishoramari.

Yakomeje ati “Ibyo byose byitaweho, urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda rukomeje kuba rumwe mu zishobora gushyirwamo ishoramari ry’abanyamahanga.”

“Uhereye mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga na serivisi zijyana naryo, ikoranabuhanga rya telefoni igendanwa; porogaramu za mudasobwa n’izituma ibintu byikoresha(artificial intelligence) kugeza ku gushyiraho ibigo by’akarere bitanga amahugurwa ku bahanga mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi.”

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Buyapani uhera mu 1962 ubwo rwari rumaze kubona ubwigenge. Icyo gihe umuyapani Masaya Hattori yabaye guverineri wa mbere wa Banki NKuru y’u Rwanda ku busabe bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

Ibi bihugu kandi binafatanya mu nzego zirimo ibijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi. Kugeza ubu ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani bunyuzwa mu nkunga icyo gihugu gitanga, inguzanyo n’ubufasha mu bya tekiniki.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version