Isiraheli Na Hezbollah Bongeye Kurasanira Muri Libani

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Imwe mu ndege z'intambara za Israel. Ifoto: IDF. Flickr.

Ingabo za Isiraheli (IDF) zasabye abaturage bo mu midugudu irenga 50 yo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Libani guhunga, nyuma y’uko Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani bongereye kurasana bikomeye.

Muri Libani hagaragaye umubyigano ukabije w’imodoka, abantu bahunga ingo zabo vuba na bwangu.

Umuturage umwe wo mu Majyepfo yabwiye BBC ati: “Birababaje cyane.”

Uyu mugabo w’imyaka 55, ufite iduka, yavuze ko bari bicaye mu rugo hanyuma ibintu bigahinduka mu kanya gato.

Yagize ati: “Twahise dupakira byihuse, dukangura abana, twinjira mu modoka. Ubu twafatiwe mu mihanda yuzuye abantu bahunga.”

Uyu mubyeyi w’abana batatu, wasabye kudatangazwa amazina ye, yavuze ko batwaye imodoka “batazi aho berekeza cyangwa aho bazarangirira.”

Yongeyeho ko n’ababyeyi be bari batuye i Dahieh, mu nkengero za Beirut, na bo bari mu nzira bahunga.

Igitero gikomeye muri Israel

Hagati aho, misile za Irani zagabye igitero ku mujyi wa Beit Shemesh muri Isiraheli, zica nibura abantu icyenda nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabazi za Isiraheli. Iki kikaba ari cyo gitero cyahitanye abantu benshi muri Isiraheli kuva iyi ntambara yatangira.

Beit Shemesh, iri hafi ya Yeruzalemu, ni agace gatuyemo abaturage benshi, bityo igitero cyateje ubwoba n’akababaro gakomeye.

Abasesenguzi bavuga ko gukoresha misile zigera kure bigaragaza ubushobozi bwa Irani bwo gukomeza kurasa imbere muri Isiraheli, nubwo iki gihugu gisanganywe uburyo bukomeye bwo kwirinda ibisasu bwitwa Iron Dome.

Ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Akarere ka Gulf

Ibitero byagabwe mu bihugu byo mu karere ka Gulf byateje ihungabana rikomeye mu bukungu.

Ibibuga by’indege byafunzwe by’agateganyo, ibikorwa ku byambu birahagarara, ndetse amasoko y’imari arahungabana.

Ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga byahise bizamuka, cyane cyane nyuma y’uko hari ubwato bwari bupakiye petelori nyinshi bwatwikiw hafi y’Inzira ya Hormuz, inzira inyurwamo igice kinini cya peteroli yoherezwa ku isi(20%).

Abagize Umuryango w’Ibihugu bya Gulf Cooperation Council bashinje Irani kurenga ku busugire bw’ibihugu byabo.

Ibitero byagabwe ku bibuga by’indege n’ahandi hantu h’ingenzi byafashwe nk’igikorwa cyo “guhomba ahantu henshi icyarimwe’ nk’uko byavuzwe n’umusesenguzi mu by’indege Shukor Yusof.

Imijyi nka Dubai, Abu Dhabi na Doha imaze imyaka myinshi ihindura uburyo ikora, iva ku bukungu bushingiye kuri peteroli gusa, igashora imari mu bwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, imari n’ubwikorezi bwo ku byambu.

Dubai yonyine yakiriye abashyitsi barenga miliyoni 20 baraye mu mahoteri mu mwaka ushize(2025).

Ibitero byibasiye uduce dutuyemo abantu benshi nka Dubai Marina na Palm Jumeirah, ndetse bikangiza inyubako zizwi nka Fairmont The Palm na Burj Al Arab, byagaragaje uko urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zifariye runini iki gihugu rushobora kuzahungabana bikomeye.

Nubwo ibihugu bicukura peteroli nka Arabiya Sawudite na Qatar bishobora kungukira ku izamuka ry’ibiciro bya peteroli, ibihugu byishingikiriza cyane ku bucuruzi, ubwikorezi n’ubukerarugendo — cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) — bishobora kuzahagorerwa.

Politiki ya Amerika n’ingaruka mpuzamahanga

Perezida wa Amerika Donald Trump ntiyasubije ibibazo by’abanyamakuru ku bijyanye na Irani ubwo yagarukaga muri White House.

Visi Perezida JD Vance na we ntiyigeze agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye ibikorwa bya Amerika kuri Irani.

Hagati aho, Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, araza kuganira n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko (House na Senate) kuri Capitol Hill saa 16:00 ku isaha ya Amerika (21:00 GMT), abagezaho ibisobanuro ku kibazo cya Irani.

Ibi bigaragaza ko Washington iri gushaka gufata umurongo uhamye mu gihe hari igitutu cyiyongera ku rwego rwa politiki no ku rwego mpuzamahanga.

Impungenge z’intambara yagutse mu Karere

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko gukomeza kurasana hagati ya Israel na Hezbollah bishobora gutuma intambara yaguka igahinduka iy’akarere kose, cyane cyane niba indi mitwe ishyigikiwe na Irani cyangwa ibihugu bikomeye biyivanzemo.

Gufungwa kw’ikirere mu bihugu byo mu karere ka Gulf bishobora guhungabanya cyane uruhare rw’aka karere nk’ihuriro ry’ingendo z’indege zihuza Aziya, Uburayi na Afurika.

Byongeye kandi, kuba ibi bitero bibaye mu gihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan bishobora guhungabanya imico, ubucuruzi n’imibanire ishingiye k’ugusangira ifunguro ryo kwiyiriza (iftar), risanzwe rifatwa nk’umwanya w’ingenzi wo guhura no gusabana mu Bayisilamu aho baba hose.

Muri rusange, uko ibintu bihagaze ubu byerekana ko aka karere kari mu bihe bikomeye cyane, aho umutekano, politiki n’ubukungu byose biri buhungabane kubera ibiri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *