Perezida Donald Trump yatangaje ko hari umugambi i Washington bafite wo gufata Gaza bakayihindura ahantu habo, bakahateza imbere, Abanyapalestine bagashakirwa ahandi batuzwa mu Misiri no muri Jordan.
Ubutegetsi bwa Misiri n’ubwa Jordan ndetse no mu bindi bihugu by’Abarabu bwamaganye icyo cyifuzo cya Donald Trump.
Hari abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko igitekerezo cya Trump ari kibi kuko gishobora gutuma ubwoko bw’ Abanyapalestine bucika ku isi, bukarangira.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu, Trump yagize ati: “ Amerika irashaka kwigarurira Gaza, kandi tuzayibyaza umusaruro. Tuzayifata tuyikuremo akajagari kose, bombe ziyirimo zitaturitse tuzikuremo, tuyubake, ijyemo amajyambere, abantu benshi babone imirimo kandi twizeye ko bizagirira akamaro Uburasirazuba bwo Hagati bwose”.
Avuga ko intego ya Amerika ari uko Abanyapalestine miliyoni 1.8 bazashakirwa ahandi batuzwa, mu bihugu bifite umutima wa kimuntu, bikazabakirana ubwuzu.
Guhera tariki 25, Mutarama, 2025 uyu muyobozi yasubiyemo kenshi ko Abanyapalestine bagomba gushakirwa ahandi batuzwa, bakavanwa muri Gaza.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko muri iki gihe Abanyapalestine ari abantu miliyoni 1.8 ariko mbere y’intambara Israel imaze amezi 16 irwana na Hamas abari batuye Gaza bageraga kuri miliyoni 2.3.
Ubwo yabazwaga niba Amerika ishobora kuzohereza ingabo muri Gaza, Trump yasubije ko nibiba ngombwa bizakorwa.
Ati: “ Tuzabikora nidusanga ari ngombwa. Hariya hantu tugiye kuhafata tuhateze imbere, duhangire abantu benshi imirimo kandi bizagirira akamaro Uburasirazuba bwo Hagati bwose.
Abajijwe niba ubutegetsi bwe bugishyigikiye ko habaho Leta ebyiri kugira ngo ikibazo hagati ya Palestine na Israel gikemuke, yasubije ko icyo Amerika ikeneye ari uguha abantu amahirwe yo kubaho batekanye, aho baba bari hose.
Kuri we, icy’ingenzi si Leta imwe cyangwa ebyiri zibangikanye, ahubwo ni ukubaho mu mudendezo Amerika yagizemo uruhare.
Trump yavuze ko ubwo Gaza izatangira gutunganywa na Amerika, abantu bo hirya no hino ku isi bazaba bafite uburenganzira bwo kuyituramo, kandi muri bo n’Abanyapalestine bazaba barimo.
Intambara imaze iminsi muri Gaza yatangijwe na Israel mu rwego rwo guhangamura abarwanyi ba Hamas bari bamaze kuyicira abaturage 1,200 abandi 250 bagatwara bunyago.
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 47,000, ababarirwa mu bihumbi byinshi barahunga.
Mu byumweru bike bishize, hatangijwe agahenge hagati y’ibice bihanganye.
Qatar, Misiri na Amerika nibo bagize uruhare mu biganiro byaganishije kuri ako gahenge.
Icyakora abakurikiranira hafi ibibera yo, bavuga ko hakiri kare ko ikizere cy’amahoro arambye kiboneka mu buryo bwuzuye.
Netanyahu yashimye umugambi wa Amerika, avuga ko Trump ari umugabo ureba kandi utekereza kure.
The Jerusalem Post yavuze ko nubwo Netanyahu yemeranya na Trump, mu mutima we azi neza ko ibyo bintu nibikorwa nk’uko biteganyijwe, bizarakaza abaturanyi b’Abarabu.
Indi ngingo ni uko mu Cyumweru gitaha, Umwami wa Jordan witwa Abdallah azajya muri Amerika kuganira na Trump.
Mu Byumweru bike biri imbere nibwo isi izamenya mu by’ukuri umugambi wa Amerika muri iki kibazo.