Isiraheli Yaburiye Abanya Libani Gukiza Amagara Yabo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umwe mu ngabo za Isiraheli.

Ingabo za Isiraheli zasohoye itangazo ruburira abatuye umujyi wa Tyre uri mu Majyepfo ya Liban ingo bave muri kiriya gice niba bakunda ubuzima bwabo, nyuma y’umunsi umwe Irani isabye ko ibitero kuri Libani bihagarara.

Irasaba ko byahagarara bityo ibone hamwe muho yahera iganira ku zindi ngingo ziri kuganirwaho ngo irebe ko nayo yafungura umuhora wa Hormuz.

Igisirikare cya Isiraheli cyasabye abaturage kwimukira mu Majyaruguru y’uruzi rwa Zahrani, kandi hari amafoto ya BBC agaragaza abaturage benshi bahunga uwo mujyi.

Itangazamakuru ryo muri Libani rivuga ko nibura abantu batatu biciwe mu bitero bya Isiraheli byagabwe mu Majyepfo y’igihugu muri iki gitondo.

Ku wa Mbere italiki 08, Kamena, 2026, nyuma y’uko Irani na Isiraheli birasanye bwa mbere kuva muri Mata, Irani yatangaje ko izahagarika ibikorwa byayo bya gisirikare kuri Isiraheli ari uko nayo ihagaritse ibitero byayo muri Libani.

Isiraheli ivuga ko mukurasa yibasira umutwe wa Hezbollah uyu ukaba ufashwa na Irani, igihugu ihanganye nacyo guhera mu mpera za Gashyantare, 2026.

Andi makuru ava muri Libani avuga ko hari ibindi bitero Isiraheli yagabye ahitwa Srifa na Haris mu Majyepfo y’igihugu.

Ikigo cya Libani gishinzwe Amakuru (National News Agency – NNA) na cyo cyatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyibasiye agace ka Borj Qalaouiye, na ko kari mu Mjyepfo ya Libani.

Kugeza ubu, Ingabo za Isiraheli (Israel Defense Forces – IDF) ntiziratangaza niba ari zo zagabye ibyo bitero.

Amasezerano yo guhagarika imirwano by’agahenge hagati ya Isiraheli na Libani, yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 16 Mata, ntiyabujije ko impande zombi zongera gukozanyaho mu masaha 72 ashize.

Buri ruhande rurashinja urundi kurenga ku bikubiye muri ako gahenge.

Hezbollah, umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Irani, imaze igihe igaba ibitero bya roketi n’indege zitagira abapilote kuri Isiraheli, nayo ubu yatangije ibitero byo ku butaka byo guhiga abo barwanyi.

Lebanon iherereye mu Majyaruguru ya Isiraheli. Ifoto: BBC
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *