Isiraheli Yanze Umugambi W’Amahoro Wa Trump Muri Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamini Netanyahu avuga ko ingabo zayo zitazava muri Gaza igihe cyose Hamas itarambura intwaro zose.

Isiraheli yanze umugambi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugamije guteza imbere icyiciro gikurikiraho cy’amasezerano y’amahoro muri Gaza, isaba ko umutwe wa Hamas ubanza gushyira hasi intwaro zawo zose mbere y’uko ingabo za Isiraheli zivanwa muri ako gace.

Benjamini Netanyahu, yabivuze ku Cyumweru atangiza inama y’Abaminisitiri ubwo yagiraga ati: “Isiraheli yanze inyandiko y’ingingo 15.”

Netanyahu yavuze ko ingabo za Isiraheli “zitazigera ziva muri Gaza na mba, kugeza igihe Hamas izaba yashyize hasi intwaro zayo mu buryo nyabwo,” kandi ko zizakomeza gukumira ibitero bishobora kwibasira ingabo za Isiraheli cyangwa abaturage bayo.

Ati: “Iyo mvuze ko Hamas igomba gushyira hasi intwaro, mba mvuga intwaro ziremereye, izoroheje ndetse n’izindi ntwaro zose. Turavuga ishyirwa hasi ry’intwaro rya nyaryo, bitari ibya nyirarureshwa.”

Yakomeje agira ati: “Ubu turi kuganira kuri ibi n’Abanyamerika. Bafite ibitekerezo bimwe twemera, ariko hari n’ibindi tutemera, kandi tuzi uko twahangana n’ibyo tutemera.”

Netanyahu yongeye gushimangira ko Isiraheli itazemera ko habaho igihugu cya Palesitina mu gihe akiri Minisitiri w’Intebe, agira ati: “Igihe cyose nkiri Minisitiri w’Intebe, nta gihugu cya Palesitina kizashyirwaho — haba muri Gaza cyangwa muri West Bank.”

Mu mpera za Nyakanga(7), Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje icyo yise “amasezerano y’amateka” agamije gutuma Hamas n’indi mitwe yose yitwaje intwaro muri Gaza ishyira hasi intwaro.

Ibyo byatangajwe nyuma y’amezi Trump atangaje bwa mbere amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Hamas na Isiraheli, yari yateguwe ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hamas yavuze ko izubahiriza ayo masezerano ari uko Isiraheli ihagaritse ibitero muri Gaza kandi ikavanayo ingabo ikazisubiza ku “murongo w’umuhondo” (yellow line), nk’uko byagenwe mu masezerano yo guhagarika imirwano yo mu Kwakira(10), 2026.

CNN yanditse ko kugeza ubu, ingabo za Isiraheli zigenzura cyangwa zigaruriye ibice birenga kimwe cya kabiri cy’agace ka Gaza, cyane cyane mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’ako gace.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *