Akarere ka Rubavu kari gukora isuzuma rya tekiniki n’amategeko ku makimbirane amaze igihe hagati ya Saga Bay na Lakeside View Lounge and Restaurant.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yavuze ko hari itsinda rigizwe n’abahagarariye Akarere, Minisiteri y’Ubutabera ndetse na Rwanda Investigation Bureau (RIB) rizatangira gusuzuma iki kibazo ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama(8) 2026.
Hagati aho, ibigo byombi byasabwe kwerekana inyandiko n’ibindi bimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo.
Iri tsinda rizagirana ibiganiro n’impande zombi ndetse rikanasure umutungo ayo makimbirane ashingiyeho.
Ibi bibaye mu gihe Rwanda Development Board (RDB) na yo iri gusuzuma impamvu ubusabe bwari bwaragejejwe kuri yo mbere bwo gufasha gukemura iki kibazo butigeze butanga umusaruro.
Richard Kayibanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutanga impushya muri RDB, kuri iki cyumweru yabwiye Taarifa Rwanda ko ari gushaka kumenya impamvu nta bufasha bwatanzwe kuko Abraham yari amaze gusaba inzego bireba, harimo na RDB, ko zamufasha gukemura ikibazo.
Ati: “Ibi ni bimwe mu byo nzagerageza kumenya hamwe na bagenzi banjye bashinzwe kwakira no gucunga amabaruwa y’ubusabe bitugeraho, ku wa Mbere.”
Yongeyeho ko “ari byiza gutegereza isuzuma rirambuye rikazarangira.”
Aya makimbirane ahanini ashingiye kuri Lakeside View y’umushoramari ukomoka muri Eritrea witwa Awtseana Welday Abraham.
Abraham avuga ko muri Mutarama(1) 2024 yasinyanye na Eugène Sibomana, wari nyir’inyubako icyo gihe, amasezerano yo kuyikodesha mu gihe cy’imyaka 10, ndetse ayishoramo amafaranga menshi kugira ngo ateze imbere ibikorwa bye.
Nyuma, Sibomana yagurishije uwo mutungo kuri Saga Bay, atabanje kumenyesha Abraham.
Ibyo byatumye havuka impaka kuko amasezerano y’ubukode yari agifite agaciro.
Nyuma yaho, amakimbirane yarushijeho gukomera, ubwo Lakeside View yavugaga ko Saga Bay yabuzaga abakiliya n’abakozi kugera ku bikorwa byayo, bikaba byaranayiteje igihombo cy’amafaranga.
Polisi na RIB byagize uruhare mu gukemura iki kibazo ubwo amakimbirane yari amaze gukaza umurego.
Kugeza ubu, Lakeside View yongeye gufungura kandi iri gukora.
Eugène Sibomana ntiyigeze asubiza ubusabe bwa Taarifa bwo kugira icyo avuga kuri iki kibazo.
Hagati aho, Abraham yabwiye Taarifa kuri iki gicamunsi ko “yishimiye cyane” intambwe nshya yafashwe n’inzego, kandi ko yizeye ko amaherezo azabona ubutabera, yaba akomeje ibikorwa bye hakurikijwe amasezerano yagiranye na Sibomana cyangwa agahabwa indishyi mu gihe byaba ngombwa.
Umwali Belinda, nyiri Saga Bay, na we yavuze ko yizeye ko iri suzuma rizatanga umucyo kuri iki kibazo.
Yabwiye Taarifa ati: “Ukuri kuzamenyekana.”
Sibomana, wari nyir’inyubako mbere y’uko igurishwa kandi amasezerano y’ubukode yagiranye na Abraham ndetse n’igurishwa ry’umutungo bikaba intandaro y’aya makimbirane, ntiyigeze asubiza ibibazo bya Taarifa.
Umwanzuro uzava mu isuzuma rya tekiniki n’amategeko ni wo uzashingirwaho mu nama izakurikiraho izahuza ubuyobozi bw’Akarere n’ibigo byombi, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku ntambwe ikurikira n’uburyo iki kibazo kizakemurwamo.

