Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isoko Rusange Rya Afurika Ni Amahirwe U Rwanda Rukwiye Kwitaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Isoko Rusange Rya Afurika Ni Amahirwe U Rwanda Rukwiye Kwitaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 March 2021 12:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byemezwa na Dr Hermogène Nsengimana usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Ubuziranenge muri Africa. Kuri uyu wa Kane yaganiriye n’abayobozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge(Rwanda Standards Board), abasaba gukomeza kubuzamura kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bizakomeza kubona isoko muri Africa.

Dr Nsengimana yibukije abayobozi muri RSB n’abayobora ibigo bishinzwe kugenzura ubuziranenge ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe u Rwanda rukwiye kwitaho, kandi rukabikora hakiri kare kugira ngo ruzabyungukiremo ku ikubitiro.

Ati: “ U Rwanda rugomba kuba rwiteguye kugira ngo ibicuruzwa byarwo ku isoko rusange ry’Africa bizahaboneka ku bwinshi. Rugomba  kwitegura haba mu birebana n’amabwiriza y’ubuziranenge, guteza imbere inganda, serivisi zo kugenzura ubuziranenge kugira ngo haboneke ibicuruzwa byiza kandi byinshi byoherezwa ku isoko rusange.”

Umuyobozi mukuru wa RSB Bwana Raymond Murenzi yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge cyiteguye gufasha abacuruzi n’inganda kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko hirya no hino muri Afurika nta nkomyi kandi byujuje ubuziranenge bugenwa ku rwego mpuzamahanga.

Yabwiye nugenzi we uyobora Ikigo gitsura ubuziranenge muri Africa ko RSB igira uruhare mu ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego rwa Africa no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo inyungu zirebana n’ubucuruzi ku banyarwanda zibungabungwe.

Ikindi yibukije ni uko serivisi za RSB zahawe ibyemezo mpuzamahanga bityo ko ushaka kugeza ibicuruzwa bye ku masoko yaba ayo muri Afurika cyangwa mpuzamahanga bimworohera kuko ibyo byemezo byemewe hose kandi byizewe.

Nsengimana
Dr Hermogene na Bwana Murenzi Raymond baganira
Abakozi ba RSB baganira n’umushyitsi wari wabasuye
TAGGED:AfricaAfurikaMurenziNsengimanaRSB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Tanzania, Ashima Umusanzu w’Inshuti Ye Magufuli
Next Article Polisi Yafashe Magendu Y’Imyenda N’Amavuta Irimo Kwinjizwa mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?