Isoko Ry’Impunzi Za Kigeme Ryakongotse

Isoko ryubakiwe impunzi zo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe hafi ya Station ya RUBIS ryahiye rirakongoka.

Amashusho yashyizwe kuri X n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu arerekana ibibatsi by’umuriro byinshi bigaragaza ko aho hantu hahiye bikomeye.

Taarifa yabwiwe n’Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye ko hakekwaho ko iyo nkongi yatewe n’amashanyarazi.

SP Emmanuel Hatiyaremye

Avuga ko isoko ryose ryahise rirakongoka.

- Advertisement -

Ati: “ Twaraye tuzimya ariko nakubwira ko ryahiye kuko ryari rubakishije imbaho kandi urumva o umuriro ugeze mu mbaho ukora ibintu bibi.”

Polisi yaraye irizimya birangira mu rukerera

Polisi ivuga ko igikusanya amakuru y’ibyahiye byose kugira ngo harebwe agaciro kabyo.

Ku bw’amahirwe kandi ngo nta muntu wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version