Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Igiye Gushinga Ibitaro Bigenewe Impunzi Zo Muri Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Igiye Gushinga Ibitaro Bigenewe Impunzi Zo Muri Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2022 10:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’ubuzima za Israel zitangaje ko zigiye kubaka ibitaro bigenewe by’umwihariko impunzi zahunze intambara iri kubera muri Ukraine zikaba zikeneye ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima wa Israel witwa Nitzan Horowitz  niwe wabitangarije The Jerusalem Post.

Yavuze ko biriya bitaro bizakorwamo n’abasivili barimo n’abakoranabushake.

Uyu muyobozi yatangaje ko nta musirikare cyangwa undi ufite aho ahuriye n’iby’umutekano uzabikoramo.

Yagize ati: “ Inkunga yacu izatangwa na Minisiteri y’ubuzima kandi rwose nta gisirikare kizabigiramo uruhare.”

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Ambasaderi wa Ukraine muri Israel witwa Yevgen Korniychuk  yavuze ko igihugu cye kizeye ko inkunga ya Israel izafasha mu kuramira ubuzima bw’abaturage ba Ukraine bakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya.

Hagati aho kandi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iherutse koherereza Ukraine Toni nyinshi z’inkunga igenewe gufasha abaturage bayo bahunze intambara ihamaze iminsi.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe u Burayi na Aziya witwa  Gary Koren avuga ko igihugu cye na Ukraine bashyizeho uburyo buboneye bwo gufasha impunzi za kiriya gihugu.

Minisitiri w’ubuzima muri Israel witwa Nitzan Horowitz

Israel yamaze kugura imashini zitanga amashanyarazi zo kwifashisha mu bitaro, zikaba zizoherezwa muri Ukraine  mu gihe gito kiri imbere.

Hagati aho kandi Israel irashaka guha Ukraine intwaro n’imyenda irinda ingabo gukomerekera ku rugamba.

Ibi bikoresho  ngo byarashize mu Burayi bityo Israel ikaba ashaka kubifashamo abaturage ba Ukraine.

Ikindi kivugwa ni uko Israel iri gusabwa kuba umuhuza mu bibazo biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Impamvu ibitera ni uko iki gihugu kiri kwitwara neza mu kibazo cy’u Burusiya  na Ukraine.

TAGGED:featuredIntambaraIsrael. BurusiyaUbuzimaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwageze Ku Ntego Yo Gukingira COVID-19 Abaturage 60%
Next Article Bafashwe Batoboye Inzu Y’Umuturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?