Inzego z’ubuzima za Israel zitangaje ko zigiye kubaka ibitaro bigenewe by’umwihariko impunzi zahunze intambara iri kubera muri Ukraine zikaba zikeneye ubuvuzi.
Minisitiri w’ubuzima wa Israel witwa Nitzan Horowitz niwe wabitangarije The Jerusalem Post.
Yavuze ko biriya bitaro bizakorwamo n’abasivili barimo n’abakoranabushake.
Uyu muyobozi yatangaje ko nta musirikare cyangwa undi ufite aho ahuriye n’iby’umutekano uzabikoramo.
Yagize ati: “ Inkunga yacu izatangwa na Minisiteri y’ubuzima kandi rwose nta gisirikare kizabigiramo uruhare.”
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Ambasaderi wa Ukraine muri Israel witwa Yevgen Korniychuk yavuze ko igihugu cye kizeye ko inkunga ya Israel izafasha mu kuramira ubuzima bw’abaturage ba Ukraine bakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya.
Hagati aho kandi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iherutse koherereza Ukraine Toni nyinshi z’inkunga igenewe gufasha abaturage bayo bahunze intambara ihamaze iminsi.
Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe u Burayi na Aziya witwa Gary Koren avuga ko igihugu cye na Ukraine bashyizeho uburyo buboneye bwo gufasha impunzi za kiriya gihugu.
Israel yamaze kugura imashini zitanga amashanyarazi zo kwifashisha mu bitaro, zikaba zizoherezwa muri Ukraine mu gihe gito kiri imbere.
Hagati aho kandi Israel irashaka guha Ukraine intwaro n’imyenda irinda ingabo gukomerekera ku rugamba.
Ibi bikoresho ngo byarashize mu Burayi bityo Israel ikaba ashaka kubifashamo abaturage ba Ukraine.
Ikindi kivugwa ni uko Israel iri gusabwa kuba umuhuza mu bibazo biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Impamvu ibitera ni uko iki gihugu kiri kwitwara neza mu kibazo cy’u Burusiya na Ukraine.