Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu irahira rya Daniel Francisco Chapo uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique riba kuri uyu wa gatatu.
Mu Gushyingo 2024 nibwo Daniel Chapo w’imyaka 48 wo mu ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi yatsindiye kuyobora Mozambique ku majwi 65% ataravuzweho rumwe.
Umukandida watsinzwe aya matora Venâncio Mondlane aherutse kugaruka mu gihugu avuye mu buhungiro muri Africa y’Epfo, aho yemeza ko yarokotse umugambi wo kumuhitana.
Yavugaga ko bashakaga kumuhitana kuko ari we wayatsinze.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubutabera n’umutekano.
Muri Nyakanga, 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsimbura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’iki gihugu.
Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique kugira ngo barwanye ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe.
Uwavuga ko muri rusange igihugu gitekanye ntiyaba abeshye.