Israel Igiye Gushinga Ibitaro Bigenewe Impunzi Zo Muri Ukraine

Inzego z’ubuzima za Israel zitangaje ko zigiye kubaka ibitaro bigenewe by’umwihariko impunzi zahunze intambara iri kubera muri Ukraine zikaba zikeneye ubuvuzi.

Minisitiri w’ubuzima wa Israel witwa Nitzan Horowitz  niwe wabitangarije The Jerusalem Post.

Yavuze ko biriya bitaro bizakorwamo n’abasivili barimo n’abakoranabushake.

Uyu muyobozi yatangaje ko nta musirikare cyangwa undi ufite aho ahuriye n’iby’umutekano uzabikoramo.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Inkunga yacu izatangwa na Minisiteri y’ubuzima kandi rwose nta gisirikare kizabigiramo uruhare.”

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Ambasaderi wa Ukraine muri Israel witwa Yevgen Korniychuk  yavuze ko igihugu cye kizeye ko inkunga ya Israel izafasha mu kuramira ubuzima bw’abaturage ba Ukraine bakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya.

Hagati aho kandi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel iherutse koherereza Ukraine Toni nyinshi z’inkunga igenewe gufasha abaturage bayo bahunze intambara ihamaze iminsi.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe u Burayi na Aziya witwa  Gary Koren avuga ko igihugu cye na Ukraine bashyizeho uburyo buboneye bwo gufasha impunzi za kiriya gihugu.

Minisitiri w’ubuzima muri Israel witwa Nitzan Horowitz

Israel yamaze kugura imashini zitanga amashanyarazi zo kwifashisha mu bitaro, zikaba zizoherezwa muri Ukraine  mu gihe gito kiri imbere.

Hagati aho kandi Israel irashaka guha Ukraine intwaro n’imyenda irinda ingabo gukomerekera ku rugamba.

Ibi bikoresho  ngo byarashize mu Burayi bityo Israel ikaba ashaka kubifashamo abaturage ba Ukraine.

Ikindi kivugwa ni uko Israel iri gusabwa kuba umuhuza mu bibazo biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Impamvu ibitera ni uko iki gihugu kiri kwitwara neza mu kibazo cy’u Burusiya  na Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version