Bafashwe Batoboye Inzu Y’Umuturage

Abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu bafashe abasore babiri bari batoboye inzu y’umuturage bari kuyisahura. Bo bari bashoboye kwinjira mu nzu, bagafata ibikoresho bakabicisha mu mwobo w’iyo nzu bakabihererekanya na bagenzi babo bari hanze.

Ba nyiri nzu bamaze kumva ko hari abantu babatoboreye inzu bahamagara Polisi ije isanga abari hanze bakira ibyibwe birutse ariko ifata abari bamaze kwinjira mu nzu.

Umuvugizi wayo mu Ntara y’i Burengerazuba witwa Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko bari bajura bari bagiye kwiba umuturage witwa Johnston Uwineza.

Ndetse ngo bari batangiye kumusahura.

- Advertisement -

Nyuma yo gufatira abo bajura mu cyuho, Polisi yashoboye kugaruza bimwe mu bikoresho byari byibwe birimo televiziyo , mudasobwa n’ibindi.

Ibyo Polisi yafashe yabisubije nyirabyo.

Uyu mugabo asanzwe atuye mu  Mudugudu wa Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi ati: “Ahagana saa kumi  z’ijoro abajura babiri batoboye inzu ya Uwineza barinjira batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu bakajya babihereza abandi bari basigaye inyuma. Nyiri urugo  yahise abumva niko guhamagara Polisi ko yatewe n’abajura, Polisi ifatanije ni izindi nzego z’umutekano yahise itabara  ifata abo bajura n’ibikoresho bari bibye gusa abasigaye inyuma bahise biruka baracyashakishwa.”

SP Karekezi muri Rubavu hamaze iminsi havugwa ubujura butobora inzu agasaba abaturage kuba maso.

Ku rundi ruhande ariko aburira abafite umutima wo kwiba ko babizibukira.

Ati: “Turagira inama abantu bose bafite ingeso mbi y’ubujura kubireka kuko Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahugurukiye gufata abajura bakabiryozwa, kera byajyaga bavuga ngo iminsi y’umujura ni 40 ariko ubu siko bimeze ubu wiba rimwe ugahita ufatwa.”

Yasabye abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira

Abafashwe bashyikirijwe ikigo cy’ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira bakurikiranwe n’amategeko hanyuma ibikoresho bisubizwa nyirabyo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version