Ikigo gitanga serivisi z’ingendo cyo muri Israel kitwa Optibus kigiye gukorana n’icyo muri Uganda kitwa SCINTL kugira ngo muri Kampala hashyizwe bisi zitwara abagenzi zikoresha ikoranabuhanga kandi zikorera ku gihe. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Tondeka Metro Company ukazaterwa inkunga na Banki y’Isi.
The Jerusalem Post yanditse ko uyu mushinga uzaha akazi abaturage 12,000 bitarenze umwaka wa 2025.
Ikindi ni uko mu myaka 10 iri imbere, bisi zose zikorera i Kampala zizaba zikoresha amashanyarazi.
Mu myaka micye iri imbere uriya mushinga uzaba wamaze kugeza muri Kampala imodoka 3,000.
Bivugwa ko hari ikigo kitwa TMC kizakoresha ikoranabuhanga( software) rizafasha mu kumenya imikorere ya ziriya bisi kugira ngo abagenzi bazibonere kandi bagere aho bajya ku gihe.
Uwashinze Optibus witwa Amos Haggiag yagize ati: “ Twishimiye kugira uruhare muri uyu mushinga wo kubakira Uganda umuyoboro wa bisi ukoresha ikoranabuhanga rya mbere rigezweho muri Afurika. Abaturage ba Uganda bagiye kubona uburyo buboneye kandi butekanye bwo kubatwara mu modoka. Twishimiye gufasha abatuye Kampala kubona izi serivisi z’agahebuzo za mbere muri Afurika.”
Kugeza ubu Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, utuwe n’abaturage miliyoni 1.5.
Bumwe mu buryo bakoresha mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ni ugukoresha moto n’imodoka za bisi cyangwa minibisi.
Kampala kandi umwe mu mijyi ibamo uruvunganzoka rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibinyabiziga bibisikana kandi mu buryo budatekanye cyane.
Byitezwe ko umushinga wo guha Kampala bisi zigezweho kandi zigera kandi zikava aho zigiye ku gihe bizafasha abaturage kugira umujyi utekanye kandi ucyeye.
Amafoto: The Jerusalem Post