Kagame Yacyebuye Bagenzi Be Bayobora EAC Ku Mishinga Idindira

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bayobora ibindi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC, ko igihe kigeze ibyo basezeranyije abaturage babo bakabishyira mu bikorwa, bikava mu magambo.

Hari mu ijambo yavuze nyuma yo kwitabira isinywa ry’inyandiko yemerera Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba umunyamuryango wa EAC.

Kagame yagize ati: “ Twavuze imbwirwaruhame nyinshi tubwira abatuye uyu muryango wacu. Ubu rero igihe kirageze ngo tushyira mu bikorwa ibikubiye mu byo twabijeje kandi ndabizeza ko u Rwanda ruzakorana namwe kugira ngo Umuryango wacu ugere ku ntego zawo.”

Hari mu muhango wo kwakira Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Mu mwaka wa 2018, uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yavuze hari imishinga Leta y’ u Rwanda ihuriyeho n’Akarere yadindiye kubera ibibazo bya politike.

- Advertisement -

Sezibera yavuze ko ‘ ntacyo babikoraho’ ahubwo ngo bahisemo gushyira imbaraga mubyo bafitiye ububasha.

N’ubwo ibibazo nk’ibi bishobora kuba imbogamizi ku iterambere ry’umugabane wose, icyo gihe Sezibera yavuze ko Leta y’u Rwanda ivuga ko hashyizweho amavugurura ateganya n’ibihano ku gihugu cyose kitubahirije ibyo cyiyemeje ku iterambere ry’uyu muryango.

Idindira ry’imishinga ibihugu by’Aka karere byari byariyemeje, ryakomye mu nkokora irambere ryawo muri rusange.

Ibintu byaje kuba bibi aho hadukiye COVID-19.

Ubwo Sezibera yaganiraga n’itangazamakuru  mu mwaka wa 2018 yavuze ko n’ubwo iki ari ikibazo kigaragara, ariko u Rwanda rwo rukora kandi ruzakomeza gukora ibirureba, biri mu bushobozi bwarwo.

Yagize ati: “Hari imishinga yadindiye, imishinga ya gare ya moshi, iy’amashanyarazi, imishinga y’urujya n’uruza y’abantu ubundi twumvikanye ko byakwihuta,…hari ibintu byinshi byadindiye ariko icy’ingenzi ni uko ibyo byose kuba imishinga idindira ikadindizwa n’ibyo tudafiteho wenda ububasha bwuzuye,biradusaba nk’Abanyarwanda ko dukomeza natwe kwiyubaka kugira ngo dukore, twiteze imbere mu buryo dushoboye kwiteza imbere dufiteho ububasha”.

Uhuru Kenyatta uyobora Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 8,Mata, 2022 nibwo yakiriye Perezida Kagame na bagenzi be bari baje kwitabira iyinjizwa muri EAC rya DRC.

Abo ni uwa Uganda, Yoweli Museveni  ndetse n’uwa DRC nyirizina ari we Felix  Tshisekedi.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya  Congo Félix Tshisekedi we yaraye ageze i Nairobi.

Taliki 30, Werurwe, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bakiriye Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri wo.

Hari mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba ari nawe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe icyo gihe yitabiriye uriya muhango.

Yashimye bagenzi be ko bemeye kwakira  Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri uyu muryango.

Yabashimiye  ko bashishoje bekemerera DRC kuwuzamo.

By’umwihariko yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yafatiwemo uriya mwanzuro.

EAC ni umuryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Imibare yerekana ko mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango, wari utuwe n’abaturage miliyoni 170.

Kubera ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260.

Ni abaturage baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari isanzwe ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8 mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango.

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique.

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku Nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Umuryango wa EAC ungana na Miliyali 193.7 $ n’aho uwa DRC ungana na Miliyali 50 $.

Kuyakira muri EAC bizatuma igira ubukungu bungana na Miliyali 243.7$.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryango wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo ADF na FDLR.

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version