Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel: Ikizere Ni Cyose Ko Ababo Bashimuswe Na Hamas Bazataha Vuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Israel: Ikizere Ni Cyose Ko Ababo Bashimuswe Na Hamas Bazataha Vuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 October 2025 9:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abaturage barashaka ko abantu babo bataha. Ifoto: The Jerusalem Post.
SHARE

Hamwe mu hahanzwe amaso kurusha ahandi ku isi guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni i Cairo mu Misiri ahari butangire ibiganiro byo kurangiza intambara ya Hamas na Israel. Abatuye iki gihugu bafite ikizere cyinshi…

Kuri iyi nshuro, abahuza ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’ibi biganiro bavuga ko kera kabaye impande zihanganye ziri businye ko intambara irangiye.

Iyo ntambara irabura amasaha make ngo ibe yujuje imyaka ibiri kuko yatangiye tariki 07, Ukwakira, 2023.

Hari nyuma y’uko Hamas igabye igitero gitungaranye kuri Israel ikica abantu 1,200 abandi 250 ikabashimuta.

Ibitero byo kwihorera bya Israel byatumye haba intambara ikomeye ndetse bivugwa ko yahitanye abantu benshi mu gihe gito kuko kugeza ubu bakabakaba 100,000 kandi, nk’uko bigenda henshi ku isi, biganjemo abasivili.

Umusirikare wa Israel wahawe inshingano zo gukurikirana ibyo kurekura abaturage bayo bashimuswe witwa (Rtd) Brig Gen Gal Hirsch yasohoye itangazo rihumuriza abafite ababo bashimuswe ko ari bukore uko ashoboye Hamas ikabarekura baba ari bazima cyangwa barapfuye.

Uyu mugabo ni umuhuzabikorwa wa Komisiyo yiswe Captives and Missing Persons.

Icyakora siwe uyoboye itsinda rya Israel riri kuganira na Hamas mu Misiri ahubwo uwo ni Ron Dermer.

Ibi biganiro biratangira kuri uyu wa Mbere, bikaba byitezweho kuzamara hagati y’iminsi ibiri n’itatu.

Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika muri byo ni Steve Witkoff usanzwe ari Intumwa ya Trump mu Burasirazuba bwo Hagati n’umukwe we Jared Kushner.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’ibi biganiro yabwiye The Jerusalem Post ko mu Biro bya Donald Trump batazihanganira kubona ibiganiro bigenda biguru ntege.

Yagize ati: “ Ntabwo Witkoff na Kushner bagiye mu Misiri gutembera. Turagira ngo iki Cyumweru kizarangire tumenye niba Hamas yemera ibyo tuyisaba cyangwa niba ikomeza kuzarira.”

Intumwa z’uyu mutwe zageze mu Misiri ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, naho iza Amerika zizahagera kuri uyu wa Kabiri.

Abo muri Israel nabo baharaye.

Vatican hari icyo isaba

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ubwo yarangizaga Misa yo kuri iki Cyumweru, nawe yasabye amahanga gushyigikira umugambi w’amahoro wateguwe na Amerika wo guhuza Hamas na Israel.

Yavuze ko umubabaro abaturage bo muri Gaza  bafite kubera iriya ntambara urenze urugero.

Vatican News yasubiyemo ibyo Papa yavuze irandika iti : “Abantu bo muri Gaza bararushye, bakeneye kuruhuka. Nubwo bananiwe, abahohotera Abayahudi nabo ni abo kwamaganwa.”

Yasabye amahanga gutanga umusanzu ushoboka ngo ayo mahoro agerweho.

Papa avuga ko afite ikizere ko ayo mahoro azagerwaho kandi akazaba arambye.

TAGGED:featuredHamasIbiganiroIntambaraIsraelMisiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese APR FC Iri Ku Rwego Rwo Gukina N’Amakipe Nka Pyramids FC?
Next Article Bugesera: PSF Yasinyanye N’Ubuyobozi Gufatanya Guteza Imbere Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hari Icyo Sena Yifuza Ku Banyarwanda Baba Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?