Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda yakiriye Ambasaderi wa Israel mu Rwanda baganira k’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru agaragara ku rukuta rwa X rwa Minisiteri y’ingabo handitse ko Marizamunda yaganiriye na Ambasaderi Einat Weiss ku ngingo y’ubufatanye hagati ya Kigali na Yeruzalemu.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko Israel ishaka gufasha u Rwanda mu rwego rwo gisirikare.
Nta makuru arambuye kuri iyi mikoranire aramenyekana, icyakora mu minsi ishize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Isreal witwa Gideon Sa’ar baganira uko ibibazo by’umutekano muke mu Karere u Rwanda ruherereyemo byifashe.
Hari mu gihe Afurika y’Epfo yari yarakariye u Rwanda ivuga ko arirwo rwayirasiye abasikare 14 bari bari mu butumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bagapfa.
U Rwanda rwasubije Afurika y’Epfo rwiteguye kuzahangana nayo mu gihe no mu buryo bukwiye.
Ikindi ni uko umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Israel utameze neza kuva kera.
Niyo yagiye kuyirega i La Haye ko iri gukora Jenoside muri Gaza mu ntambara imazemo igihe muri Gaza irwana na Hamas nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel uhitana abantu barenga 1000.
Mu gihe ibya Afurika y’Epfo bimeze bityo, u Rwanda rwo ruhagaze neza mu mibanire yarwo n’amahanga muri rusange n’ubwo nta byera ngo de!
Umubano warwo na Israel uhagaze neza ku buryo hari abavuga ko ari ryo ruyihagarariye muri Afurika.
