Israel Irashima Ikananenga Raporo Ya UN Ku Bitero Bya Hamas

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yavuze ko igihugu cye gishima ko Komisiyo ya UN ku byaha byakorewe mu bitero Hamas yateye muri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023, yakoreyemo ibyaha birimo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ku rundi ruhande, Israel yamagana iby’uko hari abasirikare bayo nabo bakoze ibyaha nk’ibyo.

Itangazo Ambasade ya Israel yageneye itangazamakuru Taarifa ifitiye kopi handitsemo ko ubuyobozi bwa Israel bushima ko iriya Komisiyo yaje kubona ko nyuma yo gutera Israel iyitunguye, Hamas yakoreye ibyaha abagore n’abakobwa.

Komisiyo ya UN yakoze iryo perereza yari iyobowe na Pramila Patten.

- Advertisement -

Iyi raporo ivuga ko abarwanyi ba Hamas bigirije nkana ku bagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye bya Israel.

Ikindi ni uko na nyuma yo kubatwaraho umunyago, Hamas yakomeje kubakorera ibya mfura mbi, iyo raporo igasaba ko bahita barekurwa.

Itangazo rya Ambasade ya Israel mu Rwanda rivuga ko, ku rundi ruhande, iki gihugu cyamagana izindi ngingo zikubiye muri iyo raporo zivuga ko hari n’abasirikare ba Israel bakoze ibyaha bikomeye ubwo batabaraga ngo bakome Hamas imbere.

Igika kimwe muri iyo raporo kigira kiti: “ Israel iramagana ibikubiye muri iyi raporo by’uko hari abasirikare bayo bakoze ibyaha by’ihohotera. Ibi ni ibinyoma bigamije kwerekana ko ibyaha nk’ibi byakozwe ku mpande zombi kandi atari byo. Ntibikwiye ko bahuza ubugome bwakozwe na Hamas ngo babigereke kuri Israel”.

Indi ngingo ab’i Yeruzalemu bamagana ni ibasaba gukorana na Komisiyo ya UN igamije kureba iby’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ngo barebwe uko ibintu byagenze muri kiriya gihe.

Israel ivuga ko itakorana na Komisiyo iyobowe na Navi Pillay, umuntu ivuga ko asanzwe ahengamira kuri Hamas.

Israel kandi yasabye UN ko hatumiza igitaraganya Inama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano ku isi kugira ngo gatangarize isi ko Hamas ari umutwe w’iterabwoba ukwiye kurwanywa.

Iboneraho no gusaba ko mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, amahanga akwiye gukora uko bishoboka ko abagore n’abakobwa bo muri Israel bashimuswe na Hamas bakarekurwa.

Hagati aho iki gihugu gikomeje ibikorwa bya gisirikare byo kubabohoza kandi ngo izabikora uko byagenda kose.

Abasirikare ba Israel bakomeje gushaka uko babohora abajyanyweho umunyago
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version