Igitero cy’indege za Israel cyasenye igice cy’ibitaro byonyine byari bisigaye muri Gaza cyari gisigaye gikoreshwa mu kwakira indembe.
Ubuyobozi bw’ingabo za Israel buvuga ko buri gukora iperereza kuri ayo makuru, ngo harebwe icyabiteye n’icyakorwa ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.
Ababibonye bavuga ko ibisasu by’indege za Israel byasenye ahantu indembe zavurirwaga, harimo n’aho babagira mu bitaro bya Al-Ahli.
Hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibibatsi by’umuriro bivugwa ko ari iby’ibyo bitaro byashyaga.
Ayo mashusho kandi arerekana bamwe mu barwayi bari bagifite agatege biruka bakiza amagara yabo, aka wa mugani ngo ‘iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye!’
BBC yanditse ko hari abayobozi ba Hamas bari barahagize indiri, bakahakorera inama bateguriragamo ibitero kuri Israel.
Israel ivuga ko yasenye biriya bitaro byose uko byakabaye kugira ngo ice ako kajagari.
Ivuga kandi ko yashyizeho uburyo bwo kurinda niba nta bantu b’inzirakarengane bahaguye.
Ubwo ibi byabaga, hari Abanya Palestine barimo abagore n’abana bagaragaye bahunga, bava mu busitani bw’ibitaro bari baruhukiyemo.
Ibitaro bya Al-Ahli ni bito kandi bisanzwe ari byo byonyine bikorera muri Gaza nyuma y’uko ibya Al-Shifa byari bigari bisenywe.
Hamas yamaganye ibya kiriya gitero ivuga ko ibyakozwe ari ubugome budakwiye kwihanganirwa.
Mu Ukwakira, 2023 nibwo Israel yatangije intambara yo gusenya Hamas burundu nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye muri Israel kigahitana abantu 1,200, abandi 250 bagatwarwa bunyago.
Bivugwa ko iyo ntambara imaze kugwamo abantu 50,933 biganjemo abo muri Gaza.
Twababwira ko vuba aha, Israel iherutse gutangiza ikindi cyiciro cy’intambara yo kurimbura Hamas burundu nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kubahiriza ibikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano, yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama, 2025 ku buhuza bwa Qatar, Misiri na Amerika.
Kuva icyo cyiciro cya kabiri cy’intambara cyatangira Tariki 18, Werurwe, 2015 abantu 1,563 bamaze kuhagwa.