Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Iravugwaho Gusenya Ibitaro By’Indembe Muri Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Iravugwaho Gusenya Ibitaro By’Indembe Muri Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2025 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igitero cy’indege za Israel cyasenye igice cy’ibitaro byonyine byari bisigaye muri Gaza cyari gisigaye gikoreshwa mu kwakira indembe.

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel buvuga ko buri gukora iperereza kuri ayo makuru, ngo harebwe icyabiteye n’icyakorwa ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.

Ababibonye bavuga ko ibisasu by’indege za Israel byasenye ahantu indembe zavurirwaga, harimo n’aho babagira mu bitaro bya Al-Ahli.

Hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibibatsi by’umuriro bivugwa ko ari iby’ibyo bitaro byashyaga.

Ayo mashusho kandi arerekana bamwe mu barwayi bari bagifite agatege biruka bakiza amagara yabo, aka wa mugani ngo ‘iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye!’

BBC yanditse ko hari abayobozi ba Hamas bari barahagize indiri, bakahakorera inama bateguriragamo ibitero kuri Israel.

Israel ivuga ko yasenye biriya bitaro byose uko byakabaye kugira ngo ice ako kajagari.

Ivuga kandi ko yashyizeho uburyo bwo kurinda niba nta bantu b’inzirakarengane bahaguye.

Ubwo ibi byabaga, hari Abanya Palestine barimo abagore n’abana bagaragaye bahunga, bava mu busitani bw’ibitaro bari baruhukiyemo.

Ibitaro bya Al-Ahli ni bito kandi bisanzwe ari byo byonyine bikorera muri Gaza nyuma y’uko ibya Al-Shifa byari bigari bisenywe.

Hamas yamaganye ibya kiriya gitero ivuga ko ibyakozwe ari ubugome budakwiye kwihanganirwa.

Mu Ukwakira, 2023 nibwo Israel yatangije intambara yo gusenya Hamas burundu nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye muri Israel kigahitana abantu 1,200, abandi 250 bagatwarwa bunyago.

Bivugwa ko iyo ntambara imaze kugwamo abantu 50,933 biganjemo abo muri Gaza.

Twababwira ko vuba aha, Israel iherutse gutangiza ikindi cyiciro cy’intambara yo kurimbura Hamas burundu nyuma y’uko impande zombi zinaniwe kubahiriza ibikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’ayo masezerano, yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama, 2025 ku buhuza bwa Qatar, Misiri na Amerika.

Kuva icyo cyiciro cya kabiri cy’intambara cyatangira Tariki 18, Werurwe, 2015 abantu 1,563 bamaze kuhagwa.

TAGGED:AbarwayiIbitaroIgiteroIndegeIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nta Somo Jenoside Yakorewe Abatutsi Yasigiye Umuryango Mpuzamahanga-Min Uwizeye
Next Article Kicukiro: Bagwiriwe N’Urukuta Rwa Lodge Bari Baryamyemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?