Nyarugenge: Urubyiruko Rw’I Karama Ruri Kwiga Ubukorikori N’Ikoranabuhanga

Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa  Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Kicukiro haraye hafunguwe ikigo kizahugura urubyiruko ruba muri uyu mudugudu mu myuga irimo n’ubudozi.

Intego ni ukuruha ubumenyi buzatuma butaba umutwaro ku gihugu, ahubwo rukiteza imbere.

Ku ikubitiro hazahugurwa abantu 100, muri bo hari 50 bazigishwa ubuhinzi bukorerwa mu mujyi, 30 bagishwe ubudozi n’abandi 20 bazigishwa ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko abazihishwa ubudozi si abakobwa gusa kuko na basaza babo bazabyigishwamo.

- Advertisement -
Umudugudu wa Karama mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali

Mu biga ubudozi harimo abakobwa babyariye iwabo.

Iyo umukobwa abyariye iwabo, akenshi aba akiri umwana ukeneye nawe kwitabwaho.

Hari ubwo agira ibyago abo mu muryango we bakamutererana, akabura epfo na ruguru.

Kugira ubumenyi mu myuga runaka bimufasha gukora akibeshaho, akabona n’ibyo yunganiramo umuryango we mu kurera umwana yabyaye.

Umwe mu biga muri kiriya kigo  witwa Chantal Niyonkuru ashimira abagize igitekerezo cyo kubafasha kubona amasomo mu myuga.

Yabwiye itangazamakuru ati: “Bizamfasha gutecyerereza umwana wanjye niba ageze n’igihe cyo kujya ku ishuri, abone uko azajyayo ntiriwe njya gushaka ubundi bufasha ahandi byamviramo no kugwa mu bindi bishuko.”

Umwe mu bize ikoranabuhanga witwa Mutsinzi Ramadhan avuga ko azakoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa bya bagenzi be biga ubudozi n’ubuhinzi bwo mu Mujyi kugira ngo babone isoko ryagutse.

Ati “Turagira ngo tubafashe ibintu bakora tujye tubicisha hano muri mudasobwa na murandasi tubibagurishirize binyuze mu ikoranabuhanga, bitewe n’ubushake mfite bizamfasha cyane.”

Gitifu w’Umurenge wa Kigali witwa Ntirushwa Christophe avuga ko gufasha urubyiruko rwo mu Murenge ayoboye ari inkunga nziza mu kuzamura ubumenyi bw’urubyiruko hagamijwe ko rwazabubyaza umusaruro mu gihe kiri imbere rukiteza imbere.

Rwabwera K James Umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta witwa FESY [Friends Effort to Support Youth]  washinze kiriya kigo yemeza ko mu nshingano zabo harimo no  kuzamura imibereho yurubyiruko mu kurufasha mu kwikura mu bucyene no kwihangira imirimo.

Ngo uriya mushinga wakozwe hagamijwe ko urubyiruko rwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama rugira ubumenyi buzarufasha kubona cyangwa kwihangira akazi bityo ntirube umutwaro ku Rwanda.

Ati “Nyuma yo kugira ubumenyi tuzabafasha no kugera ku isoko , ntabwo twifuza gufata abangaba gusa tuzafata n’abandi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashimiye Umuryango FESY ko waje gufasha Akarere muri gahunda gasanganywe ko guteza imbere imibereho y’urubyiruko.

Byavuzwe n’umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge witwa Murebwayire Betty.

Ati “Tubizeza ko twiteguye ubufatanye kuko muje kudufasha gucyemura ikibazo cy’ubushomeri, murabona ko banyotewe no kubona ubumenyi bugamije kwiteza imbere.”

Betty Murabwayire ashima abaje gufasha ruriya rubyiruko kubona amasomo mu myuga
Ariya mashuri yafunguwe kuri uyu wa Gatanu taliki 27,Gicurasi, 2022
Inzu irimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha urubyiruko
Abakobwa bigishijwe kudoda kugira ngo bizabafashe kwivana mu bukene no kubera igihugu umutwaro

Nyarugenge: Bubatse Ishuri Ryo Gufasha Urubyiruko Kugira Ubumenyingiro Buzarucyenura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version