Israel Na Palestine Ibyishimo Ni Byose, Ariko Se Biramara Kabiri?

Abana ba Israel barekuwe ngo basubirane n'imiryango

Ubuhuza bwa Qatar bwatumye abaturage ba Israel n’aba Palestine bagiye kumara iminsi ine mu gahenge. Ndetse abanya Palestine 39 barekuwe basanga imiryango yabo n’abanya Israel Hamas yari yarashimuse nabo irabarekura.

Hamas yarekuye abanya Israel 13, barimo abana n’ abakecuru, impande zombi zikaba zabashyikirije Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, ngo ubageze mu ngo za benewabo.

Amarira y’ibyishimo

Mu masezerano akubiye mu buhuza bwa Qatar harimo ko abanya Israel 50 n’abanya Palestine 150 bazarekurwa kandi bikazakorwa muri iyi minsi  ine y’agahenge..

Abanya Israel barekuwe bahise bajyanwa mu bitaro biri mu Misiri gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

- Advertisement -

Barimo abana bane, umwe w’imyaka ibiri, undi w’imyaka ine, undi w’imyaka icyenda, hakabamo kandi n’umukecuru w’imyaka 85.

Byashimishije Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu, ariko abwira abandi bafite ababo batwawe bunyago ko Israel yiyemeje ko nabo izabagarura.

Ese intambara izagenza amaguru make?

Paul Adams wandika BBC avuga ko kuvuga ko iyi ntambara yaba igiye kugenza amaguru make, byaba ari ukwihuta mu magambo.

Abishingira ku ngingo y’uko Israel ivuga neza ko hari amakuru afatika y’uko abagaba bakuru ba Hamas barimo Yayha Sinwar  Mohammed Deif bakiri mu gice cy’Amajyepfo ya Gaza aho yari isanzwe ihigira abarwanyi ba Hamas.

Netanyahu yabwiye abantu ko azaruhuka arimbuye Hamas

Netanyahu yavuze ko azaruhuka ari uko asenye Hamas burundu.

Ikindi abantu bahanze amaso ni ukureba niba Israel izarwana no mu Majyaruguru yayo aho Hezbollah iri guhera irasa ibisasu muri Israel.

Adams avuga ko agahenge nikarangira, ibintu bizongera bigacika kubera ko umujinya wa Israel utararangira.

Avuga kandi ko uyu mujinya uzakomeza gushyira mu kaga abantu barenga miliyoni 2.2 batuye Gaza kuko bazakomeza kubura imiti n’ibiribwa mu buryo buhagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version