U Rwanda Rwijeje EAC Gutanga Umusanzu Warwo Ku Mibereho Yabayituye

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abayobozi b’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, ko u Rwanda rwiyemeje kuzakomeza gutanga umusanzu warwo mu mibereho myiza y’ababituye.

Hari mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bahuriye Arusha muri Tanzania aho yari ahagarariye Perezida Paul Kagame uyobora u Rwanda.

Yababwiye ko u Rwanda rushaka ko abatuye aka Karere babaho batekanye kandi baguwe neza.

Hari mu nama ya 23 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu yateraniye muri Tanzania mu Mujyi wa Arusha.

- Advertisement -

Mu ijambo rya Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’u Rwanda yabanje gushimira Umukuru wa Tanzania Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan wakiriye Abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Yaboneyeho no gushimira Evaritse Ndayishimiye uyobora u Burundi akaba ari we wari umaze igihe ayobora EAC.

Yanahaye ikaze Somalia yakiriwe muri uyu muryango kandi avuga ko u Rwanda n’uyu muryango bahaye ikaze Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr usimbuye Evariste Ndayishimiye mu kuyobora EAC.

Ati: “ Ndashimira umuyobozi wushe ikivi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye Perezida w’Uburundi ku bwitange bwe mu kuyobora uyu muryango. Ndashaka nanone gushimira umuyobozi mushya Salva Kirr Perezida wa Sudani y’Epfo. Ndashaka gukoresha uyu mwanya mpa ikaze umunyamuryango mushya ari we Repubulika yunze ubumwe ya Somalia.”

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana neza n’ibindi bihugu bigize uyu muryango, avuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushya bw’uyu muryango.

Hagati aho kandi Abakuru b’ibihugu byo muri aka Karere bemeje ko ingabo za EAC zitazava muri DRC kuko zaba zitereranye abayituye ahubwo ngo zizakorana neza n’iza SADC ziri hafi kuzahazanwa.

Somalia ibaye umunyamuryango wa munani wa EAC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version